Minisante ivuga ko uwitabye Imana kuri uyu wa 2 Nzeri 2020, ari umubyeyi w’imyaka 71 wo mu Karere ka Rusizi.
Kuri uyu munsi kandi abantu 76 nibo basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu bipimo 5792 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4218 mu gihe 27 ari bo bayikize, abamaze gusezererwa mu bitaro baba 2071.
Abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali ahasanzwe 47 mu bahuye n’abanduye, mu Karere ka Rusizi habonetse 21 babonetse mu bibasiwe kurusha abandi, i Gisagara ni bane, Rubavu ni batatu mu gihe Huye havuye umwe.
Kuri ubu mu bitaro bivurirwamo abarwayi ba Coronavirus harimo 2130, umubare munini w’abari kwitabwaho n’abaganga kuva iki cyorezo kigaragaye mu Rwanda bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020.
Minisante yagaragaje ko ‘‘Ijanisha ku bapfa rihagaze kuri 0.4%, mu gihe iry’abandura ari 1.3%.’’
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!