Itangazo rya Minisante ryerekana ko kuri uyu wa Mbere kandi abantu icyenda basanzwemo icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus mu bipimo 2149 byafashwe. Ibi byatumye umubare w’abamaze kwandura uba 4905.
Abarwayi bashya bagaragaye mu Karere ka Nyagatare, ahasanzwe umunani mu batwara amakamyo mu gihe muri Kayonza hakuwe umwe.
Kuri uyu munsi kandi kuva umurwayi wa mbere asezerewe mu bitaro nibwo hakize abantu benshi mu munsi umwe, 271; byatumye abamaze gukira bose baba 3877.
Abantu benshi baherukaga gusezererwa nyuma yo gukira COVID-19 ni 180, hari ku wa 14 Nzeri 2020.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 521 137, hasanzwemo abantu 4905 banduye. Muri bo 3877 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 996 bakiri kwitabwaho.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
12.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Nyagatare:8 (abatwara amakamyo/truck drivers), Kayonza:1 pic.twitter.com/W9cwiqdOem
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 12, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!