Itangazo ry’iyo Minisiteri ryasobanuye ko uwitabye Imana ari umugabo w’imyaka 46 w’i Kigali.
Mu masaha 24 ashize habonetse ubwandu bushya 37, naho 86 mu bari basanzwe barwaye bakize.
Ubwandu bushya bwagaragaye i Kirehe (7),i Kigali (5),i Rubavu (5),i Rulindo (4), Gakenke (4),i Karongi (3), i Huye (3),Kamonyi (2), Ruhango (1),i Muhanga (1), i Bugesera (1) na Nyaruguru (1).
Uturere 16 twiganjemo utwo mu Burasirazuba nta murwayi n’umwe watubonetsemo.
Kugeza ubu imibare yerekana ko mu bipimo 1.419.155 bimaze gufatwa kuva Coronavirus yagera mu Rwanda ubariyemo na 4.269 byafashwe mu masaha 24 ashize, hamaze kuboneka ubwandu 26.817.
Muri bo 25.369 barakize, naho 1.098 barimo batatu barembye baracyarwaye. Abamaze gukingirwa bo bageze ku 350.400.
Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abaturarwanda gukomeza kwitwararika bakaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabuni, bambara agapfukamunwa neza igihe cyose bagiye aho bahurira n’abandi,bahana intera kandi birinda gukorakora aho abandi bakoze.
26.05.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 46 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 46 yo man who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’un homme de 46 ans qui est décédé à Kigali pic.twitter.com/Q4ixUM9ZAC
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) May 26, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!