Itangazo rya Minisante ryerekana ko uwahitanywe n’icyorezo cya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus kuri uyu wa Gatanu ari ‘umugabo w’imyaka 45 witabye Imana i Kigali.
Mu bipimo bishya 3662 byafashwe kuri uyu wa Gatanu hasanzwemo abantu 32 banduye COVID-19 mu gihe 76 bayikize.
Abarwayi bashya bagaragaye: Kigali: 13, Musanze: 7, Muhanga: 5, Rubavu: 4, Rutsiro: 2 na Bugesera: 1.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 638 972, hasanzwemo abantu 6043 banduye. Muri bo 5672 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 320 bakiri kwitabwaho naho 51 bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
04.12.2020 Amakuru Mashya | Update
* Kigali: 13, Musanze: 7, Muhanga: 5, Rubavu: 4, Rutsiro: 2, Bugesera: 1 pic.twitter.com/S9gUjZV0Qa
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 4, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!