Ku wa 30 Gicurasi 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi wa mbere yishwe na Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda. Ni umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wageze mu Rwanda arembye.
Yitaweho n’abaganga ariko aza gupfa kubera ko imyanya ye y’ubuhumekero yari yarangiritse cyane.
Uyu mugabo yashyinguwe kuri uyu wa 31 Gicurasi 2020, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus n’ay’idini ya Islam yabarizwagamo.
Ahagana saa Cyenda nibwo umurambo we wagejejwe ku irimbi rya Nyamirambo. Yashyinguwe n’itsinda ry’abantu bari bambaye impuzankano z’umweru, bifunze ahantu hose bijyanye n’ibikoresho bihabwa abita ku barwayi ba Coronavirus.
Iryo tsinda niryo ryakoze imihango yose yo gushyingura nyakwigendera ariko abamuherekeje bemerewe gushyira itaka ku mva ye. Yasezeweho bijyanye n’imyemerere ya Kiyisilamu yose kuva ku isengesho ryo kumusabira n’uburyo arambikwa mu mva.
Itsinda ryamushyinguye ryasoje igikorwa rikurikizaho gutera imiti yica udukoko ahantu hose hashyizwe umurambo wa nyakwigendera ndetse n’imyenda bari bambaye.
Kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 359 banduye, 250 barakize mu gihe 108 bakiri mu bitaro naho umwe yitabye Imana.
Indi nkuru wasoma: Amabwiriza yo gushyingura umuntu wahitanwe na COVID-19 mu Rwanda
Amafoto: Bihibindi Nuhu



















TANGA IGITEKEREZO