Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2020, ryerekana ko umuntu witabye Imana ari umurwayi wari uri kwitabwaho muri Kigali.
Rikomeza rigira riti “Twihanganishije umuryango w’umugabo (37) witabye Imana muri Kigali.’’
Mu Rwanda hatangajwe umuntu wa munani wahitanywe na COVID-19 mu gihe umubare w’abayirwaye nawo ukomeje kwiyongera.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu masaha 24 yashize, abantu 18 basanganywe COVID-19 mu bipimo 4886 byafashwe bituma abamaze kwandura baba 2189 mu gihe 46 bo bakize basezererwa mu bitaro.
Abarwayi bashya barimo 15 bakuwe mu Mujyi wa Kigali mu bahuye n’abanduye n’abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, mu Karere ka Ngoma havanywe babiri mu gihe i Rubavu habonetse umwe.
Kuri ubu mu bantu 2189 banduye Coronavirus, abayikize ni 1524 mu gihe 657 bagikurikiranwa n’abaganga.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
12.08.2020–Covid-19 Amakuru Mashya|Update
*Kigali:15(abahuye n’abanduye &bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/contacts &tests in high risk groups), Ngoma:2, Rubavu:1
*Twihanganishije umuryango w’umugabo (37) witabye Imana/Condolences to family of 37yo man who passed away in Kigali pic.twitter.com/ghc8VS22JT— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 12, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!