00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusanzu wa E-visitor, ikoranabuhanga ryafashije mu kugabanya ibyago byo kwanduzanya Covid-19

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 28 December 2021 saa 08:18
Yasuwe :

Imyaka igiye kuba ibiri u Rwanda ruhanganye n’ikwirakwira rya Coronavirus ndetse n’ibibazo yazanye birimo kubuza abantu guterana ari benshi, gusuhuzanya bakoranaho, kwegerana, gusangira ibikoresho n’ibindi.

Ibi n’ibindi byinshi byashakiwe ibisubizo hifashishijwe uburyo butandakanye ariko budasigana n’ikoranabuhanga aho abantu batangiye guterana bakoresheje murandasi, havuka porogaramu (software) nyinshi zafashije benshi kubona cyangwa gutanga serivisi badahuye cyangwa badakoresheje ibikoresho bimwe.

Urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu bakoze ibishoboka mu gushaka ibisubizo by’ibibazo Covid-19 yazanye. Bamwe bahanze udushya tudasanzwe tumenyerewe mu Rwanda, abandi bihangira imirimo ikemura ibibazo iki cyorezo cyazaniye u Rwanda.

SAN Tech Ltd ni imwe muri sosiyete zazanye ibisubizo. Yashinzwe n’urubyiruko rwarangije mu 2019 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya siyansi n’ikorabuhanga (UR-CST), aho bazanye ikoranabuhanga ryiswe e-Visitor rifasha kubika umwirondoro w’abantu basura ibigo bitandukanye batiriwe batonda imirongo biyandikisha, cyangwa ngo basige ibyangombwa byabo.

Umwe mu bayishinze, Niyonzima Claudine, yabwiye IGIHE ko iyi système ifite ibice bibiri, kimwe ni icyuma gikurura amakuru yo ku irangamuntu, ikarita y’akazi cyangwa uruhushya rwo gutwara imodoka, ikindi kikaba porogaramu ikoreshwa muri mudasobwa ifasha mu kubona raporo y’abasuye ikigo runaka.

Yakomeje agira ati “Iyi système twayikoresheje muri Covid-19 kugira ngo ifashe kuko hari hari ikibazo cy’uko iyo abantu bagiye gusura ibigo babasaba kwiyandika, umwe ahereza ikaramu undi, batonda imirongo, ubundi ahantu hateranira abantu benshi bakamara umwanya bahagaze ubwabyo ni ikibazo.”

“Ikindi gusangira ibikoresho, ayo makaye n’amakaramu babihererekanya nabyo byari ikibazo twashakaga gukemura cyo kimwe no gutakaza amarangamuntu nubwo byariho mbere ya Covid-19.”

Niyonzima avuga ko e-visitor uretse gufasha abantu kudakwirakwiza Coronavirus, ituma banizera umutekano w’ibyangombwa byabo kuko kwiyandikisha bituma umwirondoro w’umuntu ubonwa n’uwo utagenewe.

Mbonyinshuti Jean d’Amour, Umuvugizi w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyafashije uru rubyiruko gutangiza iri koranabuhanga, yavuze ko bakoresha iri koranabuhanga kandi ribafasha cyane muri iki gihe cya Covid-19.

Ati “Iyi système ifasha kwihutisha igihe iyo hari abantu benshi, bigatuma abantu badasangira ibikoresho bishobora gukwirakwiza Covid-19, ikindi ni uko ari uguteza imbere urubyiruko ruhanga udushya.”

Yakomeje avuga ko uko amikoro azajya agenda aboneka e-visitor bazayishyira mu mashami ya NIRDA ari hirya no hino, anashishikariza ibindi bigo kuyiyoboka kuko yoroshya uburyo kubika amakuru kandi akaboneka igihe cyose umuntu ayashakiye.

Urubyiruko rwatangije iri koranabuhanga ni rumwe mu rwahembwe miliyoni 1 Frw kubwo guhanga udushya dutanga ibisubizo kuri Covid-19.

Iki gihembo bagihawe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, MINIYOUTH, ku bufatante n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, ndetse n’Ikigo cya Korea gishinzwe ubutwererane Mpuzamahanga, KOICA

Niyonzima Claudine avuga ko San Tech yiyeyemeje guteza imbere ikoranabuhanga rigamije koroshya zimwe muri serivisi abantu bakenera
Ushyira icyangombwa cyawe ku kuma kabugenewe kagahita kabika amakuru yose akwerekeyeho
Nyuma yo kurangiza muri Kaminuza y'u Rwanda, bahise bakora ikoranabuhanga ririnda abantu gutonda imirongo biyandikisha
Batangiye ari abakozi babiri none ubu bamaze kugera hafi icumi
Icyicaro cya SAN Tech Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages