Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Mbere ryerekana ko habonetse abarwayi bashya 15 mu bipimo 2196 byafashwe uyu munsi mu gihe abakize ari 36.
Rikomeza rivuga ko abarwayi bashya basanzwe mu duce dutandukanye turimo ‘Kigali: 2, Burera: 6, Rwamagana: 3, Rubavu: 2, Nyaruguru: 1 na Musanze: 1.’
Ni ku munsi wa kabiri wikurikiranya hatangajwe inkuru y’abantu bahitanywe na Coronavirus, indwara ubusanzwe ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Kuva umurwayi wa mbere w’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze gutahurwa abantu 5934 bayirwaye mu bipimo 626 311, muri bo abantu 5516 barasezerewe nyuma yo gusuzumwa bagasangwa nta bwandu bafite mu maraso yabo, abakirwaye ni 369 mu gihe abamaze kwitaba Imana bageze kuri 49.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
30.11.2020 Amakuru Mashya | Update
* Kigali: 2, Burera: 6, Rwamagana: 3, Rubavu: 2, Nyaruguru: 1, Musanze: 1 pic.twitter.com/EDRoFWP7GN
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 30, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!