Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko uwitabye Imana ari umugore w’imyaka 69 wo mu Mujyi wa Kigali.
Minisante yavuze ko mu minsi itatu hatangijwe ibikorwa byo gukingira Coronavirus, abantu 198.453, barimo 37.504 bo kuri iki Cyumweru, bahawe urukingo.
Ibikorwa byo gukingira Covid-19 iterwa na Coronavirus byatangijwe ku mugaragaro ku wa 5 Werurwe 2021, nyuma y’amasaha make u Rwanda rwakiriye ibyiciro bitatu by’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Pfizer.
Kuri uyu wa 7 Werurwe 2021, kandi mu bipimo 2.735 byafashwe hagaragaye abarwayi 42 bashya bituma umubare w’abamaze kwandura bose ungana na 19.551. Umubare w’abamaze gusezererwa kwa muganga na wo wiyongereyeho 40 bagera kuri 17.840.
Abakirwaye ni 1.443 mu gihe 12 barembye. Ibipimo 1.037.604 ni byo bimaze gufatwa guhera muri Werurwe 2020 ubwo Coronavirus yabonekaga mu Rwanda.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
07.03.2021 Amakuru mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 69 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 69 yo woman who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’une femme de 69 ans qui est décédée à Kigali pic.twitter.com/SRM1ZfUJWF
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 7, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!