Kuri ubu Umuyobozi wa BioNTech, Prof Ugur Sahin, yavuze ko mu itumba ry’umwaka utaha abantu bazaba barasubiye mu buzima busanzwe babikesha urwo rukingo kuko yizeye ko rwitezweho kugabanya umubare w’abantu bandura Covid-19 bitewe n’uko abamaze kuruhabwa bafite amahirwe menshi yo kutandura Coronavirus.
Kugeza ubu abantu basaga 43000 bamaze guhabwa urwo rukingo mu buryo bwo kugerageza ubushobozi bwarwo.
Prof Sahin yabwiye BBC ati “Nizeye ko kwanduzanya hagati y’abantu bizagabanyuka kubera ko uru rukingo rwizewe cyane. Wenda bashobora no kutagabanyuka kuri 90% ariko n’iyo bagabanyuka kuri 50% na byo ubwabyo byagabanya cyane ikwirakwira ry’icyorezo.”
Umwarimu muri Kaminuza ya Oxford witwa John Bell, yizeye ko mu itumba rya 2021 uru rukingo ruzaba rwasubije ibintu mu buryo.
Ati “Byashoboka ko naba ndi muntu ubivuze bwa mbere ariko ndabivugana icyizere cyinshi.”
Prof Sahin yatangaje ko bateganya ko muri Mata 2021 bazaba bamaze gukora inkingo zingana na miliyoni 300. Ibi bizatuma icyorezo kigabanyuka cyane mu mpeshyi ya 2021 ku buryo bizagera mu itumba nta Covid-19 igihari.
Uru rukingo ruracyari mu igeragezwa rya nyuma kugira ngo rwemezwe burundu n’inzego z’ubuzima. Ruterwa inshuro ebyiri umuntu, gusa ntibiramenyekana neza igihe ubwirinzi bwarwo bumara mu muntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!