N’ubwo abantu bamwe bagira Inzara z’inzomekano mu rwego rwo kurimba, ubushakashatsi bugaragaza ko inzara z’inzomekano zigira ingaruka ku buzima, harimo kwangiza inzara zisanzwe, kubangamira imikurire n’imikorere y’inzara zisanzwe.
Nk’uko urubuga e-sante rugaragaza ubushakashatsi bwakozwe na Dr Philippe, umuganga w’inzara mu bitaro bya St Louis mu gihugu cy’ u Bufaransa, yatangaje ko imiti ikoreshwa mu gushyiraho inzara uko yinjira mu rwara irufasha gufata ku rusanzweho, bikangiza izisanzwe.
Atangaza ko hari na zimwe mu nzu zikomeye zitunganya inzara, hari aho usanga bakoresha ibikoresho biziconga by’umuriro bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.
Imiti ikoreshwa mu komeka izi nzara siko inzu zose zitunganya inzara ziwukoresha.
Inzu imwe itunganya inzara mu mujyi wa Kigali twasanze bari gutera inzara zo muri ubu bwoko bw’inzomekano bakoresheje Super Glue. Mu kiganiro n’umukobwa wari uje kuzitezaho utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko impamvu bafatishishije inzara ze umuti wa Super Glue (kore ifatisha ibintu cyane mu rugero rukabije ishobora no kubabura bimwe na bimwe) ifata kurusha imiti bazigurana, avuga ko iyo batayikoresheje bagakoresha imiti bazigurana zihita zivaho bityo agasigarana nke kandi ziba zamuhenze.
Uyu mukobwa yavugaga ko nta kibazo yumva bimuteye kuba bazitereshejeho Super Glue.Yemeza ko no mu kuvaho zivanaho kuko aba akaora mu mazi,akamesa agakora n’ indi mirimo.
Abajije uburyo azivanaho, yatangaje ko zivanaho atanazi imiti izikuraho, ko we icyo yibandaho ari uko aba akeye ku ntoki no ku birenge.
Muri iki kiganiro umukobwa wo muri iyo Salon wamutereragaho izo nzara, yavuze ko ubusanzwe bazifatishaho na Super Glue, ko byose ari kimwe biterwa n’ibyo uwaje kuzitereshaho yababwiye gukoresha.
Dr Philippe Abimelec atangaza yatangarije urubuga esante ko mu gihe imiti baziteresha yinjiye mu mubiri ari myinshi igira ingaruka ku buzima.
Ingaruka yagaragaje mu komeka izi nzara, zirimo uburibwe n’indwara z’uruhu mu duce twegereye izo nzara, kwangirika kw’ibara ry’inzara zisanzwe, mikorobe zinjira mu mubiri hamwe no kwangirika kwawo (infection bactérienne).
Dr Philippe Abimelec yanzura atanga inama ku bakoresha izi nzara, avuga ko bagomba kwirinda gukoresha imiti ifite ingaruka ku buzima.
Yavuze ko hakwiye amahugurwa ku bazitera, bityo bakanazitera ahakwiye kandi neza. Avuga ko abaziteresha bagomba kugana ibigo byabihuguriwe bibifitemo uburambe, aho ababikora baba bizeye neza ibyo bakora.



















TANGA IGITEKEREZO