00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye intumwa z’Amerika muri gahunda yo kongera abaganga b’umwuga

Yanditswe na

Annonciata Byukusenge & Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 15 October 2012 saa 12:25
Yasuwe :

Mu rwego rwo kongera ireme ry’ubuvuzi butangwa mu Rwanda, kuri uyu wa 15 Ukwakira, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye intumwa ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagirana ibiganiro ku gikorwa cyo gutangiza gahunda yo kongerera ubumenyi abaganga b’umwuga mu Rwanda.
Izi ntumwa zari ziyobowe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Donald W. Koran wari kumwe na Ambasaderi Eric Goosby ushinzwe guhuza ibikorwa biterwa inkunga na USA ku isi. Ubumenyi buzatangwa (…)

Mu rwego rwo kongera ireme ry’ubuvuzi butangwa mu Rwanda, kuri uyu wa 15 Ukwakira, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye intumwa ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagirana ibiganiro ku gikorwa cyo gutangiza gahunda yo kongerera ubumenyi abaganga b’umwuga mu Rwanda.

Izi ntumwa zari ziyobowe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Donald W. Koran wari kumwe na Ambasaderi Eric Goosby ushinzwe guhuza ibikorwa biterwa inkunga na USA ku isi. Ubumenyi buzatangwa bujyanye no guhangana n’indwara zitandukanye ziboneka mu Rwanda.

Aganira n’abanyamakuru, Dr Vincent Biruta ufite uburezi mu nshingano ze yasobanuye ko iyi gahunda yo kongerera ubumenyi abaganga b’umwuga izamara imyaka irindwi ikazakorwa n’inzobere mu by’ubuvuzi zizaturuka muri Kaminuza 14 zitandukanye zo muri USA.

Izi ntumwa kandi zanabonanye na Dr Agnes Binagwaho, Minisitiri w’Ubuzima, bigira hamwe uko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Binagwaho yavuze ko ubu mu Rwanda hari hasanzwe abaganga b’umwuga 130.

Iyi gahunda izatangira mu mwaka wa 2013 ikageza muri 2019.

Izahugura kandi yigishe abaganga b’umwuga bagera kuri 500, kuko bigaragara ko mu Rwanda hari abaganga bake b’umwuga ugereranije n’umubare w’ibitaro n’amavuriro bihari.

Aganira na IGIHE, Minisitiri Binagwaho yatangaje ko u Rwanda rufite inyungu nyinshi muri iyi gahunda kuko aba baganga bazaturuka muri Amerika bazajya baba mu Rwanda.

Avuga ko nta ngengo y’imari izasohoka nk’uko yari kuzateganyirizwa abaganga bo mu Rwanda bagiye kwiga hanze ndetse bagata n’akazi ngo bajye gukurikirana ayo masomo, ahubwo ko ibyari kuzabatangwaho bizakoreshwa mu bindi bikorwa by’iterambere.

Foto/Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages