Ubwo Minisitiri w’ubuzima, Agnes BINAGWAHO yasuraga ibitaro bya Remera-Rukoma ku itariki ya 21 Nzeri 2012, Ubuyobozi bw’ibitaro bwamugaragarije ibibazo bibangamira serivise z’ibitaro.
Dr. Esangula Paul, umuyobozi w’agateganyo w’ibi Bitaro bya Remera Rukoma, yagaragarije Minisitiri w’Ubuzima ko bafite ikibazo cy’inyubako idahagije kandi itajyanye n’igihe, kuba nta mashini itera ikinya bafite hakiyongeraho n’ikibazo cy’imodoka zo kubafasha mu kazi zidahagije.
Dr Esangula yifuza ko Leta yabaha ubufasha bufatikbitaro, ibitaro bikaguka kuburyo byabasha kwakira Akomeza avuaga ko nabo bazakomeza kwita ku bikorwa by’isuku mu bitaro no kwakira neza abaje bagana.
Minisitiri w’ubuzima, yijeje ibitaro bya Remera-Rukoma ko bagiye kubibonera imashini itera ikinya n’icyuma cyo gusenya imyanda yo kwa muganga.
Minisitiri Binagwaho yemeye kandi ko Minisiteri ayoboye igiye gushaka abakozi n’ibikoresho Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga kigatangira mu minsi ya vuba.
Mu ruzinduko rwa Minisitiri Binagwaho yagiriye mu Karere ka Kamonyi mu bitaro bya Remera-Rukoma yatambagijwe inyubako zinyuranye z’ibyo bitaro muri serivisi z’ubuvuz, yerekwa ibigomba kwitabwaho kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zigende neza.
Ku birebana n’imikorere y’abajyana b’ubuzima nabo baganiriye na Minisitiri, Minisiteri y’ubuzima yasabasabye gufata neza ibikoresho bahawe bagafasha abaturage kubagezaho serivisi z’ibanze mu buvuzi, ariko uwo babona urenze ubushobozi bwabo bakihutira kumugeza kwa muganga.
Uwera Marie Alice Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yatangaje ko ko Akarere nako kazakomeza gufatanya n’inzego zibishinzwe, ibitaro bikarushaho gukora neza kuburyo serivisi z’ubuvuzi zihakorerwa zikagirira abaturage akamaro.
Uwera yijeje Minisiteri y’ubuzima ko inama yabagiriye zizashyirwa mu bikorwa, kuko ari ko nyungu z’abaturage n’igihugu muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO