00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaro bya Ruhango byatangiye gukora ku mugaragaro

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 30 May 2012 saa 10:27
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yafunguye ibitaro bishya mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa 28 Gicurasi, ibi bitaro bikaba ari kimwe mu ibikorwa bya Leta by’icyerekezo 2020, harimo n’intego yo kuvana Abanyarwanda mu bukene.
Ibi bitaro byatashywe bifite ibitanda by’abarwayi 300, bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 286,000, cyane cyane bizafasha abantu baturuka mu imirenge ya: Kinazi, Ntondwe, Mbuye na Ruhango.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Binagwaho Agnes afungura ibi bitaro ku mugaragaro yaravuze (…)

Minisiteri y’Ubuzima yafunguye ibitaro bishya mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa 28 Gicurasi, ibi bitaro bikaba ari kimwe mu ibikorwa bya Leta by’icyerekezo 2020, harimo n’intego yo kuvana Abanyarwanda mu bukene.

Ibi bitaro byatashywe bifite ibitanda by’abarwayi 300, bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 286,000, cyane cyane bizafasha abantu baturuka mu imirenge ya: Kinazi, Ntondwe, Mbuye na Ruhango.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Binagwaho Agnes afungura ibi bitaro ku mugaragaro yaravuze ati: “Gutaha ibi bitaro ni intambwe imwe mu ingamba za Leta zo kwegereza ubuvuzi hafi y’abaturage."

Binagwaho yongeyeho ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko yashyigikiye iyubakwa ry’ibi bitaro dufunguye uyu munsi, kuko umugambi wa Perezida wo kubakira Abanyaruhango ibitaro yawugezeho”.

Ibi bitaro bifunguye ku mugaragaro rifite abaganga 7, abaforomo 19, n’ababyaza 11, ndetse n’abandi bakozi bo gufasha iryo tsinda rinini ry’abaganga.

Minisiteri y’Ubuzima ikaba agomba kuzashakira ibikoresho ibi bitaro kugira ngo bigere ku rugero ruhanitse.

Ibitaro bya Ruhango
Perezida Kagame ubwo aheruka mu Ruhango yasuye ibi bitaro

Uretse ibi bitaro bishya byatashywe muri Ruhango, hari hasanzwe ibigo nderabuzima 7, kandi aka karere kanakoresha ibitaro by’i Gitwe bikorana n’ibindi ibigo nderabuzima bitandatu. Minisiteri y’Ubuzima ikaba iteganya gutaha ku ibi bitaro ku rwego rw’igihugu mu gihe gito kiri imbere.

Foto:Ndegeya Cyril

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages