00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiti ya Gakondo iranengwa kutagira ubuziranenge

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 23 February 2013 saa 12:07
Yasuwe :

Umuti witwa Kargazok cyangwa Kombucha, ubusazwe bivugwa ko uvura indwara zitandukanye, ariko bamwe mu bavuzi gakondo n’abacuruzi bawuha abantu batabanje kubasuzuma ngo bamenye indwara barwaye, ibi bikaba byaratumye Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’ihuriro ry’abavuzi gakondo bafungira by’abateganyo abayikora.
Tariki ya 20 Gashyantare 2013, Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’ihuriro ry’abavuzi gakondo, bafashe icyemezo cyo gufungira by’agateganyo bamwe mu bavuzi n’abacuruzi bavanga ubuvuzi (…)

Umuti witwa Kargazok cyangwa Kombucha, ubusazwe bivugwa ko uvura indwara zitandukanye, ariko bamwe mu bavuzi gakondo n’abacuruzi bawuha abantu batabanje kubasuzuma ngo bamenye indwara barwaye, ibi bikaba byaratumye Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’ihuriro ry’abavuzi gakondo bafungira by’abateganyo abayikora.

Tariki ya 20 Gashyantare 2013, Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’ihuriro ry’abavuzi gakondo, bafashe icyemezo cyo gufungira by’agateganyo bamwe mu bavuzi n’abacuruzi bavanga ubuvuzi n’ubucuruzi bw’umuti witwa Kargazok, nyuma yo gusanga baha abantu uyu muti batabapimye ngo bamenye icyo barwaye.

Maniraguha Martin wakoreraga mu murenge wa Kimisagara hafi ya Gare ya Nyabugogo, aho avurira hari harahindutse nk’akabari dore ko umuntu wese yazaga bagahita bamuha igikombe cyuzuye uyu muti batabanje no kumupima ngo bamenye icyo arwaye.

Kabatende Joseph Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima, wari muri icyo gikorwa yagize ati «Byari bimaze kugaragara ko abikora babihunduye ubucuruzi gusa batitaye ku buzima bw’abantu.»

Kargazok

Yakomeje avuga ko umuti wa Kambucha ubwawo ntacyo utwaye, ahubwo uburyo bawukoramo n’isuku y’aho ukorerwa ngo ni byo biteye inkeke ndetse no kuwuha abantu mu kajagari, utabanje kumenya uburwayi barwaye.

Mu minsi mike Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na MINICOM, MINALOC na RBC ngo bazakora inama barebere hamwe icyakorwa, mu rwego rwo guca akajagari mu icuruzwa ry’imiti ya gakondo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abavuzi ba Gakondo Rekeraho Emmanuel (AGA Rwanda) yavuze ko nta muntu n’umwe bari babona wagizweho ingaruka n’uyu muti, ariko ngo uburyo ukorwa n’ibipimo bikoresha usanga bitandukanye ku buryo nta wabura kugira impungenge.

Rekeraho yagize ati ”Uretse na Kargazok nta wundi muti wa gakondo twizeye ubuziranenge bwawo. Nta Laboratoire ihari ipima imiti ya gakondo mbere yo kuyigeza ku isoko no kuyiha abarwayi.”

Abafungiwe ni Maniraguha Martin, Ngirente Schon na Niyigena Corneille bose bakoreraga Nyabugogo mu nzu z’amashyirahamwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages