00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

13% batekereza ko n’umubu ukwirakwiza Sida, 7% bazi ko agakingirizo kakoreshwa inshuro irenze 1

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 January 2013 saa 08:23
Yasuwe :

Abayobozi mu Karere ka Nyamagabe bamaze gufata ingamba zo kurushaho kongera ubukangurambaga no kwegereza udukingirizo abakora akazi ko mu cyayi nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragaje ko bamwe mu bakora mu cyayi bagifite imyumvire micye ku cyorezo cya Sida, dore ko abagera kuri 13% babajijwe basubije ko batekereza ko n’umubu waba ukwirakwiza Sida, naho 7% bikavuga ko ngo agakingirizo gashobora gukoreshwa inshuro irenze imwe.
Mu gihe Sida igikomeje kuba kimwe mu byorezo byugarije isi, (…)

Abayobozi mu Karere ka Nyamagabe bamaze gufata ingamba zo kurushaho kongera ubukangurambaga no kwegereza udukingirizo abakora akazi ko mu cyayi nyuma y’aho ubushakashatsi bugaragaje ko bamwe mu bakora mu cyayi bagifite imyumvire micye ku cyorezo cya Sida, dore ko abagera kuri 13% babajijwe basubije ko batekereza ko n’umubu waba ukwirakwiza Sida, naho 7% bikavuga ko ngo agakingirizo gashobora gukoreshwa inshuro irenze imwe.

Mu gihe Sida igikomeje kuba kimwe mu byorezo byugarije isi, by’umwihariko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko bamwe mu bafite aho bahuriye n’icyayi mu mirenge ya Kitabi, Uwinkingi na Tare mu Karere ka Nyamagabe, bagifite imyuvire micye kuri iki cyorezo. Kuwa 9 Mutarama 2012 nibwo abakoze ubwo bushakashatsi bamuritse ibyabuvuyemo.

Umuhuzabikorwa wa Komite ishinzwe kurwanya Sida mu Karere ka Nyamagabe, Ndimubera Joseph, asobanura ko akazi ko mu cyayi gafite umwihariko, ari nayo mpamvu ngo bafashe icyemezo cyo gukora ubu bushakashatsi ku myumvire abagakora bafite ku cyorezo cya Sida.

Yagize ati “Ni abantu begereye ishyamba, bakunze guhora bari hamwe ndetse n’igihe bahembwe, ubwo bikaba biteye amatsiko ko twamenya imyumvire yabo ku cyorezo cya Sida”.

Abashakashatsi bo mu kigo Boundeless Consultancy Company, bahawe isoko ryo gukora ubu bushakashatsi, bavuga ko mu bantu babajije, abagera kuri 13% basubije ko batekereza ko n’umubu waba ukwirakwiza Sida.

Aba bakozi bo mu cyayi kuri icyo kigereranyo hamwe n’abaturiye uruganda rw’icyayi rwa Kitabi kandi ngo bibwira ko gusangira ibiribwa n’ibinyobwa bishobora gutuma umuntu yandura agakoko gatera Sida mu gihe abagera kuri 7% bibwira ko ngo agakingirizo gashobora gukoreshwa inshuro irenze imwe.

“Hari abafite imyumviye yo hasi nk’abavuga ko ngo umubu ukwirakwiza Sida cyangwa se gusangira, bigaragaza ko byatera n’akato…” Musoni Vincent Patrick ukuriye ikigo cyakoze ubu bushakashatsi.

Umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi ihuje abasaga gato 4000 (COBACYAMU), Nsabimana Pascal nawe yemeza ko imirimo ikorerwa icyayi, by’umwihariko ku gisoroma, ishobora koroshya gukora imibonano mpuzabitsina, gusa akongeraho ko ariko binoroshye kubaha inyigisho nk’abantu baba bari hamwe.

Ati “Urumva mu cyayi ni nko mu busitani cyangwa ahantu hateguye! Ubwo rero ufite iyo ngeso byamworohera!"

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ngo bizatuma hafatwa ingamba zikwiye mu gukora ubukanguramba ku cyorezo cya Sida no gukumira ubwandu bushya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Byiringiro Emile avuga ko hagiye kunonosorwa ibyo gushyikiriza udukingirizo abakora mu cyayi no kongererwa ubukangurambaga ku cyorezo cya Sida.

Agira ati “Igikenewe cya mbere ni ugukomeza kwegera abaturage n’ubukangurambaga kandi dufatanyije n’ibigo nderabuzima n’ibitaro hamwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC), tuzarushaho kwegereza agakingirizo, by’umwihariko abahinzi mu mirima”.

Ababishinzwe ntibabashije kugaragaza imiterere y’icyorezo cya Sida mu gace gahingwamo icyayi kakorewemo ubushakashatsi, ariko ibyabuvuyemo bigaragaza ko ababajijwe bose bazi ko Sida ihari, igikomeye akaba ari uguhugura abo bake bagifite imyumvire yo hasi.

Orinfor


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages