00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwanwa bushobora kurinda Kanseri y’uruhu

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 21 February 2013 saa 12:33
Yasuwe :

Gutereka ubwanwa ariko ukanabugirira isuku,bishobora kurinda indwara ya Kanseri (cancer) y’uruhu, ndetse bukanatuma ubufite atarwara indwara ya asima.
Amakuru dukesha urubuga rwa topsante avuga ko, gutereka ubwanwa busukuye ku bagabo bibarinda kugerwaho na mikorobe, kugerwaho n’urumuri rw’umukara rutagaraga rushobora kwangiza uruhu (Le rayon ultraviolet) bikanabarinda kandi gusaza imburagihe k’uruhu. Ibi bikaba byaratangajwe n’abashashatsi bo muri Kaminuza ya Queensland muri Australia. (…)

Gutereka ubwanwa ariko ukanabugirira isuku,bishobora kurinda indwara ya Kanseri (cancer) y’uruhu, ndetse bukanatuma ubufite atarwara indwara ya asima.

Amakuru dukesha urubuga rwa topsante avuga ko, gutereka ubwanwa busukuye ku bagabo bibarinda kugerwaho na mikorobe, kugerwaho n’urumuri rw’umukara rutagaraga rushobora kwangiza uruhu (Le rayon ultraviolet) bikanabarinda kandi gusaza imburagihe k’uruhu. Ibi bikaba byaratangajwe n’abashashatsi bo muri Kaminuza ya Queensland muri Australia.

Abashakatsi bo muri iyo Kaminuza bavuze ko abagabo bagira ubwanwa bumanutse ku matama hamwe no hejuru y’umunwa, baba bafite amahirwe angana na kimwe cya gatatu yo kutagira icyo batwarwa n’imirasire itagaragara ishobora kwangiza uruhu.

Aba bashashatsi bakaba baranakoresheje ibipimo bipima ingano y’urumuri uruhu ruba rukeneye, aho basanze ubwanwa bukingira 90 kugeza kuri 95% ya rwa rumuri rutagaraga rushobora kwangiza uruhu.

Bunarinda ubufite ubukonje mu gihe cy’imbeho kuko buba bumufubitse mu gice cyo mu maso, mu cyimbo cyo kwifubika ibitambaro byabugenewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages