Mu buzima busazwe iyo wamenye ikintu kizabaho mbere y’uko kiba, urakitegura ugafata n’ingamba bityo ntikikugireho inguruka, n’iyo zibayeho zigira imbaraga nke ugereranyije ni kintu kibaye kigutunguye.
Abana batangiye kumenya ubwenge hari ibintu bimwe na bimwe baba bakwiye kumenya, kandi ubibabwira akirinda kubica ku ruhande.
Bijya biba igikomere ku mwana iyo yabuze nk’umwe mu bo mu muryango we, hanyuma abamuri hafi bakaba baramubwiye ko yagiye mu rugendo azagaruka cyangwa se yagiye guhaha, yagiye i Burayi n’ayandi magambo adafite aho ahuriye n’ukuri.
Aya magambo adasobanutse ashobora kuzanira umwana igikomere cyangwa ihungabana azabana naryo ubuzima bwe bwose.
Kuganiriza umwana k’urupfu, bimufasha kwihangana iyo abuze umwe mu bo mu muryango we, akibuka ko ababyeyi be bigeze ku mubwira ko umuntu wese iyo igihe cye kigeze kubera impamvu runaka apfa.
Ushobora kandi no kumubwira zimwe mu mpamvu zifatika zishobora gutera urupfu: uburwayi, impanuka, amarozi, intambara, n’izindi mpamvu zitandukanye.
Kuganiriza umwana ibijyanye n’urupfu binanira ababyeyi, kuberako baba banga kubaganiriza ku biganiro bishobora kubabaza.
Ariko birakwiye ko ababyeyi baganiriza abana babo k’urupfu kuko ni kintu kibaho kandi gishobora kubatwara mbere y’abana babo. Biba byiza rero iyo wateguye umwana wawe mbere y’igihe uburyo azabyitwaramo aramutse abonye rukujyanye.
Uburyo umubyeyi yakoresha mu kuganiriza umwana ku rupfu ni bwinshi, ushobora kumuha urugero ku mwana mugenzi we wapfuye cyangwa se wapfushije ababyeyi, ku muvandimwe wawe, umubyeyi wawe ndetse ukaba wanakoresha film ishushanyije y’abana igaragaza aho akanyamaswa runaka gapfa nibindi.
Mu kuganiriza umwana ku rupfu wirinda gukoresha amagambo udafitiye ubusobanuro, nko kumubwira ngo runaka ntiyapfuye arasinziriye, ngo yagiye mu rugendo, n’andi magambo utari buhite ubasha kubonera ubusobanuro bumunyuze, doreko ahita akubaza ibibazo byinshi bitewe n’amatsiko aba afite yo kumenya neza ibyo urimo kumubwira.
Umwana waganirijwe n’ababyeyi be ku rupfu, akamenya ko igihe kizagera akabura umubyeyi, umuvandimwe, cyangwa inshuti ye magara ashobora kwihangana kurusha wa wundi ubona bashyize nyirakuru cyangwa umwe mu babyeyi be mw’isanduku bagiye kumushyingura nta kintu abiziho.


















TANGA IGITEKEREZO