Mu karere ka Nyagatare, Kayonza na Karongi hamaze gutahurwa abaganga bakoreraga ku mpamyabushobozi z’impimbano; ubu Minisiteri y’Ubuzima ikaba yafashe ingamba zo guhagurukira gutahura abakozi baba bari mu kazi bakorera ku byangombwa by’ibihimbano.
Mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gashyantare, aho iyo minisiteri yagaragaje ibikorwa byayo binyuranye, hagarutswe ku kibazo cy’abafatirwa mu kazi bakora nk’abaganga kandi impamyabushobozi bakoreraho ari impimbano.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Binagwaho Agnes, atangaza ko icyo kibazo bagiye kugihagurukira bagashakisha ababa bakorera ku mpamyabushobozi batigiye. Agira ati “Impamyabushobozi z’impimbano si nahakana ko zidahari. Icyo dukora ni ugufatanya n’amashyirahamwe y’abaganga gukora ubugenzuzi kandi tukagira ubufatanye na Minisiteri y’uburezi mu rwego rwo kugira ngo izo mpamyabushobozi bazanye zahuzwa n’izo mu Rwanda. Ni ikibazo kireba inzego zose si Minisiteri y’ubuzima yonyine, ni yo mpamvu kigombye guhagurukirwa na buri wese.”
Dr Ngirabega Jean de Dieu, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe ubuvuzi, atangaza ko ariko mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo ndetse no gushaka umuti w’ikibazo cy’abaganga bake, ubu bafashe gahunda yo kwigisha abaganga bo ku rwego rwa A2 bakagera ku rwisumbuye, kandi ubu hakorwa ubugenzuzi bukomeye ku byangombwa by’abaganga ku buryo hafatwa ingamba zikaze.



















TANGA IGITEKEREZO