00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore barasabwa gukorakora amabere yabo bumva ko nta kidasazwe kirimo

Yanditswe na

Imvaho Nshya

Kuya 10 January 2013 saa 08:22
Yasuwe :

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), imwe mu ngamba yo kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere ku bagore ni ukuba maso, bakajya bakorakora buri munsi amabere yabo, bisuzuma ubwabo ko nta kintu kidasanzwe bafitemo cyabyara kanseri, kuko ikomeje kwiyongera ku isi hose, nyamara bishoboka kuyisuzumira umuntu atiriwe ajya kwa muganga buri gihe.
Nkuko iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ribisobanura, kanseri y’ibere itangira harwara tumwe mu (…)

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), imwe mu ngamba yo kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere ku bagore ni ukuba maso, bakajya bakorakora buri munsi amabere yabo, bisuzuma ubwabo ko nta kintu kidasanzwe bafitemo cyabyara kanseri, kuko ikomeje kwiyongera ku isi hose, nyamara bishoboka kuyisuzumira umuntu atiriwe ajya kwa muganga buri gihe.

Nkuko iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ribisobanura, kanseri y’ibere itangira harwara tumwe mu tunyangingo duto (cells cyangwa cellules) tuba mu ibere, nyuma bikaza kubyara akabyimba kagenda gakura imbere muri iryo bere, buhoro buhoro.

Nk’uko bikomeza gusobanurwa, uku kurwara k’utunyangingo two mu ibere ntibisobanuye ko buri gihe uko mu ibere harimo akantu kumvikana umuntu akozeho, ariko buri gihe iba ari kanseri yagezemo, kuko kanseri y’ibere itandukanye n’ubundi burwayi bufata ibere, bitewe nuko yo mu ntangiriro yayo, uburwayi buturuka mu imoko y’ibere.

Kubasha gutandukanya kanseri y’ibere n’ubundi burwayi rishobora kurwara, bimenyekana hifashishijwe ibizamini bikorwa n’umuganga.

Abagore bakunze kwibasirwa na kanseri y’ibere kenshi na kenshi ni abacuze, kuko muri iki gihe tumwe mu tunyangingo tuba mu ibere dutangira kwihindura, twigabanyamo ibice ku buryo budasanzwe ari byo bibyara uburwayi .

Gusa, ngo muri izo mpinduka z’utu tunyangingo, umubiri ukomeza gukoresha ubwirinzi mu guhangana n’icyo kibazo kiba cyavutse, cyane cyane urwanya utu tunyangingo(cellules or cells) tuba twawuteye. Iyo umubiri udashoboye kwirwanaho ni bwo utu tunyangingo tudasanzwe tuba twinshi tukazabyara akabyimba mu ibere kakagenda kamunga umubiri buhoro buhoro.

Ibimenyetso bya kanseri

Bimwe mu bimenyetso bya kanseri y’ibere, nkuko iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rikomeza ribisobanura, harimo kugira akabyimba, ubushyuhe bwinshi n’uruhu rugahindura ibara rikaba oranje (orange). Hari nanone mu bimenyetso biranga umurwayi wa kanseri kutagira ubushake bwo kurya( kubura appetit), kutumva ububabare buri ku ibere (akenshi na kenshi ibere rimwe niryo rikunda kurwara), kutaremera kw’ibere, guhindagurika kw’ibice bigize ibere ubwaryo haba ku imoko n’utwenge duto amashereka anyuramo, bikaba byagera naho amaraso agabanuka mu ibere ubwaryo (pertes sanguinolentes).

Muri rusange ibimenyetso bya kanseri y’ibere, iyo yageze ku rwego rwo hejuru, ngo bihinduka bitewe n’ahantu yafashe nuko ikibyimba cyayo kingana. Aha bisobanurwa ko kanseri y’ibere ishobora kwigaragaza nk’ikibyimba kiza mu ibere ryarwaye kanseri, ishobora gutera kuribwa mu mugongo, inkorora n’ibindi bibazo by’ubuhumekero.

Igihe umugore agize ibimenyetso byavuzwe haruguru, ni byiza ko ahita ajya kwa muganga. Kuri iyi ngingo kandi ikindi gishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere, harimo n’uruhererekane mu muryango. Akaba ari yo mpamvu abagore bashishikarizwa kwisuzumisha kenshi, kuko nko mu Rwanda bitagisaba igihe kinini ngo ibisubizo biboneke, mu gihe kera byasabaga amezi 3 yose nabwo bikorewe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali gusa, kuri ubu bisaba igihe gito, kuko ibikoresho byiyongereye mu bitaro byo mu Rwanda ndetse hakaba hari n’umuganga w’inzobere mu kuvura kanseri w’Umunyarwanda.

Inama zo kwirinda kanseri y’ibere

Abagore barasabwa gufata ingamba hakiri kare, bakajya bakorakora amabere yabo kenshi, kandi bakareba muganga byibura rimwe mu kwezi, n’ikindi gihe cyose bacyetse ko bafite iyo ndwara. Ikindi bagomba kwirinda ni ibiro byinshi, ibiribwa birimo amavuta menshi, cyane cyane ibitekeshejwe amavuta y’inyamaswa kuko bitiza umurindi kanseri y’ibere. Nubwo nta bushakashatsi burakorwa mu Rwanda kuri kanseri y’ibere ntibibujije ko ihari kandi hari igikorwa ngo yo gukomeza kwiyongera, harimo ishyirwaho mu Rwanda ry’ikigo cyita kandi kikarwanya ubwiyongere bwa kanseri harimo n’iy’ibere kiri mu bitaro by’i Butaro mu karere ka Burera. Hagati aho, mu gihe kitarakomera, abagore bakaba basabwa kwigenzura kenshi, bakorakora amabere yabo, bakumva harimo akabyimba bakihutira kwivuza.

Ikindi cyo kwishimira n’uko bumwe mu buhanga bukoreshwa mu kuvura ibere, ndetse n’ ibikoresho bigezweho n’abaganga b’inzobere kandi b’Abanyarwanda kuri iyi ndwara nabo bagenda baboneka kubera ingufu Leta y’u Rwanda yabishyizemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages