Ubushakashasti butandukanye, bwagaragaje ko ‘chocolat’ irinda indwara z’umutima n’zo mu bwonko.
Gusa bisaba ko iribwa ku rugero, kuko nka ‘Chocolat’ zo mu bwoko bwa ‘chocolat noir’ uriye nyinshi ishobora kumutera indwara ya diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri.
Ubushakashatsi bwakozwe na Beatrice Golomb wo muri Kaminuza ya California i San Diego, bugaragaza ko umuntu urya ‘chocolat’ umubiri we urambuka akamera nk’unanutse, icyakora ngo kunanuka kwe ntibiba bivuze ko hari uburwayi zamuteye.
Ubu bushakashatsi buvuga ko ‘chocolat’ irinda indwara z’umutima, ikanafasha ubuzima kumererwa neza. ‘Chocolat’ inatuma umuntu agira itoto.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge bo bagaragaje ko kurya ‘chocolat’ birinda indwara zitandukanye z’umutima, bigafasha imikorere y’ubwonko aho imitsi y’ubwonko ikora neza.
Ikindi ni uko chocolat ifasha urwungano rw’amaraso ‘chocolat’ gukora neza, ikaba inakize ku myunyu ngugu ya ‘magnésium’ irinda umunaniro.



















TANGA IGITEKEREZO