00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagi atogosheje agabanya umubyibuho akongera n’imbaraga

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 15 September 2012 saa 02:51
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amagi afata iya mbere mu kugabanya ibiro hamwe no kongerera ingufu ubwonko mu gihe umuntu ayafashe nk’ifunguro rya mu gitondo ku buryo buhoraho.
Ubu bushakashatsi bwarakorewe muri kaminuza ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho umwe mu bahagarariye itsinda ry’abashakashatsi witwa Donald K. Layman avuga ko umuntu wariye nibura amagi abiri mu gitondo ashobora kugabanukaho ibiro kuburyo binamwongerera imbaraga nyinshi ku mikorere y’ubwonko biturutse (…)

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amagi afata iya mbere mu kugabanya ibiro hamwe no kongerera ingufu ubwonko mu gihe umuntu ayafashe nk’ifunguro rya mu gitondo ku buryo buhoraho.

Ubu bushakashatsi bwarakorewe muri kaminuza ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho umwe mu bahagarariye itsinda ry’abashakashatsi witwa Donald K. Layman avuga ko umuntu wariye nibura amagi abiri mu gitondo ashobora kugabanukaho ibiro kuburyo binamwongerera imbaraga nyinshi ku mikorere y’ubwonko biturutse ku ntungamubiri ziboneka mu magi.

Amakuru dukesha urubuga www.jacn.org, atangaza ko undi mwarimu wo muri kaminuza ya Louisiana witwa Nikhil V. Dhurandhar, yakoze ubushakashatsi yibanze ku bategarugori bafite ikibazo cy’umubyibuho bari hagati y’imyaka 25 na 60, uwafashe nibura amagi abiri mu gitondo mu gihe cy’iminsi 5 ashobora gutakaza ibiro ku kigero cya 65%, ukugabanuka ku ibicece ku kigero cya 85% hamwe no kumva uwayariye yiyongereye mu kugira imbaraga.

Abakoze ubu bushakashatsi bagiriye inama abantu bashaka kugabanya ibiro, kujya bafata amagi nk’ifunguro rya mu gitondo, mu rwego rwo kongera imbaraga z’ubwonko no kugabanya ibiro, bakaba kandi baratangaje ko atari ngombwa gufata menshi kuko abiri yonyine ahagije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages