00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amoko 9 y’amafunguro afasha ubwonko gukora neza

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 11 September 2012 saa 10:18
Yasuwe :

Hari amafunguro yafasha ubwonko bwacu bitewe na vitamini zigiye zirimo n’ibindi bifasha ubwonko gukora neza.Urubuga rwa doctissimo.fr, ruvuga ko hari ubwoko 10 bw’amafunguro wafata, agafasha ubwonko ndetse n’ubwenge gukora neza.
1. Amafi
Afasha mu kubaka za nerone ndetse no kuzisukura. Urugero ni nk’ayo mu bwoko bwa kamongo, sardine na makero.
2. Imboga
Amashaza n’izindi mboga bikubiyemo girikoze mu guha imbaraga ubwonko.
3. Imineke
Ikubiyemo vitamini 6 ikaba ifasha mu (…)

Ikubiyemo vitamini 6 ikaba ifasha mu gutanga umutuzo mu bwonko. Ku muntu utarya imineke yafata ibinyomoro.
4. Umwijima
Umwijima w’inka cyangwa uw’inkoko bikubiyemo vitamini B ifasha ubwenge bw’umuntu gukora neza. Ku muntu udafata umwijima yafata jambo.

5. Imbuto zitukura

Imbuto zitukura nk’inkeri n’izindi biri mu bwoko bumwe zitanga vitamini C zifasha ubwonko kudahangayika no kuruhuka.

6.Amagi

Amagi afasha mu kuba ubwonko buhora bwiteguye gukora neza. Ku muntu udafata amagi yafata amafi y’umweru.

7. Epinari

Epinari ikubiyemo vitamini B9 ituma ubwonko bwibuka vuba.

8. Kakawo (cacao)

Cacao n’ibiyikomokaho bifasha ubwonko bw’umuntu kugera ku bushake bw’imibonano mpuzabitsina ku buryo byoroshye ndetse bikaburinda umunaniro.

9. Avoka

Avoka ikubiyemo vitamini E ifasha ubwonko kudasaza.

Uru rubuga rukomeza rutangaza ko umuntu yakagombye no gukora imyitozo ngororamubiri hamwe no kuruhuka neza tutibagiwe gusinzira umwanya uhagije ibi byose ngo bikaba byatuma ugira ubwonko buboneye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages