00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

6% by’abapfa amatwi hagati y’imyaka 15 na 24 amajwi yabo azira imiziki yo muri ‘ecouteurs’

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 19 December 2013 saa 01:29
Yasuwe :

Abashakashatsi bo mu kigo cy’Abongereza gishinzwe ubuzima (Institut National de a Sante-Inserm), batangaje ko byibuze 6% by’urubyiruko rupfa amatwi rufite hagati y’imyaka 15 na 24 rubiterwa n’imiziki isakuza ya buri gihe rwumvira mu twumvisho (ecouteurs) rushyira mu matwi.
Nk’uko tubikesha urubuga rw’iki kigo inser.fr, abashakashatsi bagerageje gushaka igihe n’ikigero imiziki igira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyane ko bitagira ingaruka ku bana gusa mu bushakashatsi bakoreye ku baturage (…)

Abashakashatsi bo mu kigo cy’Abongereza gishinzwe ubuzima (Institut National de a Sante-Inserm), batangaje ko byibuze 6% by’urubyiruko rupfa amatwi rufite hagati y’imyaka 15 na 24 rubiterwa n’imiziki isakuza ya buri gihe rwumvira mu twumvisho (ecouteurs) rushyira mu matwi.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’iki kigo inser.fr, abashakashatsi bagerageje gushaka igihe n’ikigero imiziki igira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyane ko bitagira ingaruka ku bana gusa mu bushakashatsi bakoreye ku baturage bo mu Bwongereza.

Bishobotse abantu bakwirinda ecouteurs kuko zishora kubangamira amatwi cyane cyane ku rubyiruko

Aba bashakashatsi bagaragaje ko urusaku rw’ibidukikije rugira ingaruka ku myaka yose, 9% by’abafite imyaka 25 kugera kuri 34 baba bapfa amatwi na 18 % by’abari hagati y’imyaka 35 na 44 biyongera kuri 65 % amatwi babitewe n’imiziki ku myaka 65 kuzamura.

Ubu bushakashatsi buvuga ko bitatu bya kane by’abasaga miliyoni 10 bafite ubumuga bwo kutumva ku isi babivukana, mu gihe abasigaye babiterwa n’ingaruka z’urusaku rw’ibidukikije ndetse n’uburwayi budasanzwe.

Ugutwi kwakira amajwi yigoronzoye (ondes sonores) kukayahinduramo atitira (vibrations) na yo ahindurwamo ibimenyetso bimeze nk’ibihindurwa n’amashanyarazi bihita bigera ku bwonko biciye mu dutsi tw’ibyiyumvo by’ugutwi (nerf auditif).

Mu bwonko ni ho amajwi atunganyirizwa agasobanurwa akanabikwa ariko aciye mu nzira eshatu, ari zo zibamo uburyo bunyuramo amajwi nk’uko tumaze kubyumva haruguru.

Mu nzira ibanza habamo ugutwi tubona n’amaso kugera ku ngoma y’ugutwi (tympan), ari na yo ikorwaho n’urusaku ikameneka kuko igizwe n’akabiri koroshye.

Iyo amajwi aje aremereye atuma tympan ititira nabi bigatuma twa dutsi twakira amajwi ashobora gusobanurwa n’ubwonko, byakabya bikaba byanayiviramo gusandara ubupfamatwi bugahera aho.

Aba bashakashatsi bavuga ko impamvu imibare igenda yiyongera uko n’imyaka yicuma biterwa n’uko ubushobozi bwa ‘tympan’ bugenda bugabanywa n’ibyo igenda yakira buri munsi.

Abashakashatsi bahamya ko iyo umuntu apfuye amatwi biba bitagishobotse kumugarura mu buzima bwo kongera kumva, ari na yo mpamvu basaba ababyeyi gukurikirana imikoreshereze y’ibikoresho by’imiziki ku bana babo.

BBC ivuga ko buri wese yagakwiriye kwitondera ibyo ikoranabuhanga rizana kuko birimo ingaruka nyinshi zirimo no kuba ibipfamatwi bitewe no kuryoherwa n’imiziki rizana ugasanga benshi bahoza ‘ecouteurs’ mu matwi.

Mu rwanda bikunda kugaragara cyane ku rubyiruko rwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru n’urufite akazi karufasha guhorana n’ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages