Minisiteri y’ubuzima irasaba ko abaganga bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bihishe hirya no hino ku Isi bafatwa bakurikiranwa n’ubutabera.
Ubwo abakozi ba Minisiteri y’ubuzima bibukaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hanibukwa abari abakozi bayo bazize uko bavutse, abaganga basabwe kwigiramo ubunyamuntu ariko banasaba Urukiko mpuzamahanga gukurikirana abaganga baba mu bihugu byo hanze bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurikiranwa bagashyikirizwa ubutabera.
Dr Bideri Diogene, Umunyamategeko muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yagarutse ku ruhare rw’abaganga mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko aho kuvura abarwayi, bamwe mu baganga bacomokoraga serumu cyangwa bakanabahuhura.
Ati “abaganga bazi ibyabaye bariho icyo gihe, bazagire uruhare mu gutanga amakuru y’abaganga bahekuye Igihugu, bityo n’aho bihishe bakurikiranwe.”Asaba urugaga rw’abaganga na Minisiteri kubishyiramo imbaraga.
Yatanze urugero rwa Sositeni Munyemana na Eugene Rwamucyo bakekwa kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bavura mu Bufatansa. Ati “abo bose barize baraminuje, ariko gukomeza gukorera mu Bufaransa bisuzuguza umwuga n’ubumuntu.”
Minisiteri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ubutegetsi bubi, anongeraho ko buri wese agomba guharanira ko itazongera kubaho ukundi. Asaba buri wese agomba gaharanira uburenganzira bwo kubaho kwa mugenzi we no kurangwa n’indangagaciro nziza n’ubumuntu.
Umwe mu bakozi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndayisaba Abdallah, umaze imyaka 30 akorera Minisiteri y’ubuzima, mu buhamya yatanze yagarutse ku kazu ka bene wabo wa Perezida Habyarimana karanzwe muri iyi Minisiteri mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko banagize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati”Abashishikarije gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Minisiteri barimo Bizimungu Casmir wari Minisitiri w’Ubuzima, Ndayihorana Jean de Dieu wari Umunyabanga mukuru, Mukobwajana Maria Margaritte wari mubyara wa Habyarimana ashinzwe icungamutungo, Sr Goderive wari mushiki wa Habyarimana, Ruhumuriza Gaspard n’abandi.”
Asaba bagenzi be bakorana muri MINISANTE gushyira hamwe bakubaka Igihugu. Ati “Duharanire Kwigira no gushyira hamwe, twese twirinde umwiryane kandi Imana izabidufashamo.”
Gatera Egide wari uhagarariye Ibuka yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yishe abantu yica n’ubumuntu. Ati “Tuzi neza ko MINISANTE ifite inshingano nyinshi, mukomeze gufasha abafite ibikomere byatewe na Jenoside, no gushishikariza umuryango nyarwanda kumva ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Muri uyu muhango, abana babiri umuhungu n’umukobwa ba Karemera wahoze ari umukozi wa MINISANTE, bari bato mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyikirije Minisitiri Binagwaho ifoto ya se, mu rwego rwo kuyishyira mu mafoto y’abari abakozi ba MINISANTE bazajya bibukwa.



















TANGA IGITEKEREZO