Abagore bo mu Rwanda baracyahura n’ibibazo bitandukanye kubera umubare ukiri muto w’abaganga bashinzwe kubavura. Minisiteri y’ubuzima yizeza abanyarwanda ko yahagurukiye iki kibazo, ihugura bamwe mu byiciro by’abafasha izi nzobere ngo akazi kagende neza.
Mu biganiro bigamije kungurana ibitekerezo byahuje abafite aho bahurira n’ababyeyi ndetse n’inzobere mu kuvura abagore ziturutse mu bihugu bitandukanye by’isi byabaye ku wa kane tariki ya 25 Nyakanga 2013, hagaragajwe impungenge z’uko inzobere zo kwita kuri aba bagore zikiri nke.
Dr Ngoga Eugene, umuyobozi mukuru w’abaganga bavura indwara z’imyanya ndangagitsina z’abagore (Rwanda society of Obstetricians and Gynecologists) yavuze ko hari ibibazo bitandukanye abagore bahura na byo bitewe n’umubare w’abaganga bakiri bake.
Yagize ati “ibibazo birahari kuko turi inzobere 35 zigomba kuvura abagore, ni mu gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 11 mu gihe 52% ari ab’igitsina gore bagomba kwitabwaho n’aba baganga.”
Dr Ngonga yakomeje avuga ko uyu mubare ari mukeya kuko buri wese abyumva gusa ngo hari imbaraga Minisiteri y’Ubuzima yashyizemo zigamije guhangana n’iki kibazo. Zimwe muri zo zirimo gushinga amashuri yigisha abaforomo n’ababyaza, bafasha mu guhangana n’iki kibazo cy’abaganga bake no guhugura abari mu kazi.
Uretse kuba hari umubare w’abaganga bake, mu bitaro bitandukanye usanga hari n’ibikoresho bibura byagombye kunganira ubuzima bw’ababyeyi kuko n’ibiboneka rimwe na rimwe ubisanga mu bitaro bikomeye gusa hamwe ugasanga ntibihari, urugero rutangwa ni icyuma gifasha gukurikira umugore uri ku bise.
N’ubwo ariko iki kibazo cy’ibikoresho n’inzobere kikibangamiye ubuzima bw’abagore, na bo barasabwa kwitabira gahunda zitandukanye zituma ubuzima bwabo bugenda neza, zirimo kwipimisha mu gihe cyose bakeka ko batwite kugira ngo babashe kwitabwaho no kwipimisha kanseri y’inkonda y’umura n’iy’amabere; zimwe mu ndwara zikunda kwibasira abagore nk’uko Dr Kanimba Athanase, umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya Kaminuza nkuru y’u Rwanda bya Butare yabitangarije IGIHE.
Mu Rwanda abagore bagera kuri 476 bapfa ku bagera ku bihumbi 100 mu gihe abagera ku bihumbi 15 bapfa buri munsi ku isi bazize ibibazo byo gutwita cyangwa se kubyara. Inama yabaye yari ifite insanganyamatsiko igira iti “dutabare umubyeyi mu kubyara”.



















TANGA IGITEKEREZO