00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda basaga ibihumbi 30 bongererwa amaraso buri mwaka

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 22 May 2014 saa 10:51
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso (RBC/NCBT) gitangaza ko abarwayi basaga ibihumbi 30 mu Rwanda bongererwa amaraso buri mwaka.
Nk’uko byemezwa na Alexia Mukamazimpaka ushinzwe ubukangurambaga muri NCBT, iyi mibare ishobora kuba ari myinshi ugereranyije n’abatanga amaraso mu gihugu n’ibikunda kwitwa amasashi (unites z’amaraso) biyakirirwamo amaze gutangwa babona mu mwaka.
Mukamazimpaka yagize ati “Iyi mibare ni myinshi ugereranyije n’abatanga amaraso kandi iyo muganga akwandikiye (…)

Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso (RBC/NCBT) gitangaza ko abarwayi basaga ibihumbi 30 mu Rwanda bongererwa amaraso buri mwaka.

Nk’uko byemezwa na Alexia Mukamazimpaka ushinzwe ubukangurambaga muri NCBT, iyi mibare ishobora kuba ari myinshi ugereranyije n’abatanga amaraso mu gihugu n’ibikunda kwitwa amasashi (unites z’amaraso) biyakirirwamo amaze gutangwa babona mu mwaka.

"Utanze amaraso aba atanze ubuzima"-NCBT/ Photo Internet

Mukamazimpaka yagize ati “Iyi mibare ni myinshi ugereranyije n’abatanga amaraso kandi iyo muganga akwandikiye kongererwa amaraso ni uko aba ari yo mahitamo ya nyuma”.

Ashimangira ko imibare y’abahabwa amaraso yaba yiganzura abayatanga; yatanze urugero rw’uko amasashi bakiriye mu mwaka wa 2013 yarengaga 40200, aho 80% byayo byatanzwe n’baba bari basanzwe bayatanga ku buryo buhoraho.

Yagize ati “ Izi "unites z’amaraso" zisaga ibihumbi 40 zishobora kuba zaratanzwe n’abantu bagera ku bihumbi 20 gusa”.

Yakomeje yemeza ko 50% by’abonererwa amaraso ari abana bari munsi y’imyaka itanu akenshi bayabura bitewe no kugerwaho n’indwara ya Malaria.

Abandi yavuze bahabwa amaraso bakuze babiterwa n’impavu zitandukanye zirimo impanuka, kubyara nko mu gihe cyo kubagwa, gukuramo inda n’ibindi bibazo bigendany eno kuva amaraso.

Mukamazimpaka yasabye Abanyarwanda gusobanukirwa n’agaciro ko gutanga amaraso kuko uyahawe aba ahawe ubuzima mu gihe nta yandi mahitamo y’ubuvuzi ahari, uyabuze akaba abutakaje.

Ubuyobozi bwa NCBT bwemeza ko ibitaro by’uturere uko ari 42 n’ibyo ku rwego rw’igihugu bikwirakwizwamo amaraso aba yatanzwe.

Bivugwa ko aya maraso aba yakusanyijwe mu bice by’ibyaro, mu bigo by’amashuri, mu mijyi, n’abakorerabushake bijyana ku biro kuyatanga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages