Abayobozi mu nzego z’abikorera n’iza leta bakenera kuba intyoza mu biganiro kugira ngo bashyikirane n’abo bakorana, banateze imbere ibigo bashinze cyangwa bahawe kureberera.
Mu kubongerera imbaraga hateguwe amahugurwa bazahabwa n’Ikigo cy’Inzobere mu gutanga amahugurwa, mu micungire y’abakozi, gutumiza ibicuruzwa mu mahanga n’ibindi cyitwa ‘ITM Africa Ltd’.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe yiswe “Strategic Negotiation Training – the art of closing deals”, ateganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre ku wa 9 Kanama 2019.
Yitezweho kuzongerera abayobozi ubumenyi mu bijyanye no kunoza ibiganiro, kwigirira icyizere no kuvugira mu ruhame, kumenya imyitwarire n’uburyo bitegurwa mbere yo guhabwa ababigenewe.
Abazayitabira bazahugurwa n’Inzobere mu bijyanye n’Imiyoborere no kunoza Ibiganiro, Jamie Lee wagaragaye muri Forbes mu bijyanye n’Ubukungu, Business Insider na Vice News.
Amahugurwa agamije ahanini kwerekana uruhare ibiganiro byakwifashishwa n’abayobozi bari mu myanya itandukanye nk’intwaro yo guhosha amakimbirane no kubera abandi ibyitegererezo.
Ibiganiro bifatwa nk’uburyo bwo kubona icyo ushaka, kumvikana ku byo muhuriyeho n’abandi bashoramari, kwemeza abandi no gushaka amasoko atandukanye. Ni igikorwa kigirwamo uruhare n’impande zombi zifite intego zitandukanye ariko zihuriza ku nyungu rusange.
Mu ngingo zizibandwaho harimo gutekereza ku hazaza, gukangura imbaraga z’imitekerereze, guhanga ibisubizo bishya, itandukaniro hagati yo kwigirira icyizere no kwiyemera n’izindi.
Abahanga bemeza ko mu ‘Bucuruzi ntubona icyo ukwiye, ubona icyo wumvikanyeho n’abandi.’’
Aya mahugurwa ni aya kane yateguwe na ITM Africa nyuma y’ayabaye mu bihe bishize yari afite insanganyamatsiko irebana no gufasha abayitabiriye kuba abantu bavuga rikumvikana “Become a person of influence” n’aheruka yatangiwemo ubumenyi buzwi nka Emotional Intelligence (EI) bufasha mu kumenya no gusesengura amarangamutima mu gihe abayobozi bafata imyanzuro ireba abakozi n’ibigo bayobora.
Kwitabira aya mahugurwa bisaba kwiyandikisha kuri [email protected] cyangwa ugahamagara kuri 0727 903 680. Umuntu uzayitabira azishyura $200, asaga ibihumbi 183 Frw.
ITM Africa ni ihuriro ry’ibigo mpuzamahanga bitanga serivisi zirimo gufasha ababyifuza gushaka abakozi, kubakurikirana no gutanga amahugurwa ibigo byifuza ku bakozi babyo. Ifite amashami mu bihugu birindwi muri Afurika n’i Burayi aribyo u Budage, Afurika y’Epfo, Angola, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO