00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bameze nk’abambarira inkweto ku gisebe: Impamvu abakinnyi bibasirwa n’agahinda gakabije

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 October 2022 saa 11:25
Yasuwe :

Imiterere y’akazi, ubuzima babamo, ibyo bitegwaho n’ababakurikirana ni zimwe mu mpamvu zitera abakinnyi kuba bakibasirwa n’indwara y’agahinda gakabije.

Mu Isi y’imikino no mu buzima busanzwe muri rusange hahora humvikana inkuru zitandukanye z’abantu bafashwe n’indwara zo mu mutwe.

Imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) yo mu 2019 yerekana ko umuntu umwe mu munani abana n’indwara zo mu mutwe, ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 970.

Iyi mibare iyo bigeze ku bakinnyi ba ruhago, iriyongera cyane. Ubushakashatsi bw’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi ba Ruhago babigize umwuga, bwerekanye ko 38 % by’abakinnyi baribarizwamo bari bafite ikibazo cy’agahinda gakabije kandi bakaba badahabwa ubufasha n’abo bahuriye mu ruganda rw’imikino.

Raporo y’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi b’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (PFA), yagaragaje ko abakinnyi 160 batse ubufasha bwerekeye indwara zo mu mutwe.

Bamwe mu bakinnyi bigeze gufatwa n’indwara y’agahinda gakabije barimo Gianluigi Buffon, Andreas Iniesta, Danny Rose, Paul Pogba n’abandi.

Nubwo batanga ibyishimo ndetse ubona ko ubuzima bwabo bushingira ku kugira ibihe byiza mu kibuga. Barishimirwa ariko na bo bahura n’ibibazo bishobora gutuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Nyuma y’ingero nyinshi wakwibaza igitera agahinda gakabije mu bakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse ni byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

  Gufatwa nk’ibitangaza no kwitegwaho byinshi

Mu kiganiro yagiranye na Le Figaro, umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Juventus, Paul Pogba, yasangije abakunzi ba ruhago ubuhamya bwite ku ndwara y’agahinda gakabije.

Yagize ati “Yego ikibazo cy’agahinda gakabije nahuye nacyo muri Manchester United ubwo natozwaga na José Mourinho aho buri gihe nahoraga nibaza ikibazo mfite kuko bwari u bwambere nciye mu bihe nka biriya mu buzima bwanjye.”

Yavuze ko gufatwa nk’ibitangaza no kwitegwaho byinshi muri rubanda biri mu bituma abakinnyi bahura n’ikibazo cy’agahinda gakabije n’izindi ndwara zo mu mutwe.

Yagize ati “Yego twinjiza amafaranga menshi ariko ntibitubuza guhura n’ibihe bikomeye mu buzima bwacu. Mu mupira w’amaguru dufatwa nk’ibitangaza mu gihe kandi turi abantu basanzwe, buri gihe dusabwa kwitwara neza mu maso y’abatubona haba abakunzi bacu, abatoza, abafana n’abandi.’’

“Mu busanzwe ushobora kumara ukwezi cyangwa umwaka utameze neza mu mutwe no mu mubiri gusa ibyo ntiwabivuga mu ruhame. Ibyo gufatwa nk’ibitabashwa, kutavuga no gushaka kuba umuntu utagira intege biri mu bituma indwara y’agahinda gakabije igaragara.”

  Imiterere y’akazi n’ubuzima basabwa kubamo

PFA yagaragaje ko imiterere y’akazi n’ubuzima abakinnyi basabwa kubamo biri mu bitera indwara zo mu mutwe kuko ibibazo bituruka ku gitutu cy’akazi aho abakinnyi basabwa kubona intsinzi buri munsi, guhindura amakipe aho basaba kwimura imiryango no kugira inshuti nshya.

Kuri ibi kandi hiyongeraho gukora ingendo zihoraho kandi kure y’imiryango yabo, gufatwa nk’abanyamahirwe muri rubanda no kubaho ubuzima buri ku karubanda n’ibindi biri mu mpamvu zikomeye zishobora gutera abakinnyi indwara z’agahinda gakabije.

  Guceceka ku ngingo yerekeye indwara zo mu mutwe

Umwongereza Clarke Carlisle wahoze akina muri Shampiyona y’Igihugu y’u Bwongereza, abinyujije mu nkuru yaciye mu kinyamakuru The Times, yatangaje ko kwigira ntibindeba no kutavuga biri mu bituma abakinnyi bibasirwa n’indwara z’agahinda gakabije.

Yagize ati “Mu gihe nari mfite ibibazo, nari nzi ko nabona ubufasha gusa narabyihereranye. Icyo ni cyo gituma indwara zo mu mutwe zikomeye kuko zikubuza guhura n’abantu.”

  Kwita ku byiza kurusha ibibi

Mu nama zitangwa mu guhangana n’indwara y’agahinda gakabije, umuntu asabwa kwibanda ku byiza kurusha ibibi. Nubwo mu buzima busanzwe umuntu anyura mu byiza n’ibibi bityo kwibanda ku bibi bishobora kuba intandaro yo kutishimira ubuzima bityo bikongera ibyago byo kugira agahinda gakabije.

Ibi rero by’umwihariko ku bakinnyi, hashingiwe ku buhamya bwa Paul Pogba ngo abakinnyi bashengurwa cyane no gutsindwa mu kibuga no kubura umwanya wo gukina.

Ubuzima bwo mu kibuga bugira agaciro mbere y’ibindi byose aho usanga abakinnyi basabwa guhora bakora kandi bagaragara neza mu maso ya rubanda, hakiyongeraho kubona intsinzi buri gihe, kuba icyitegererezo no hanze y’ikibuga.

Kwibanda ku byiza bafite no kudashyira imbaraga mu bitagenda ni uburyo bwiza bwo kwirinda no kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara zo mu mutwe.

Mu bimenyetso mpuruza by’indwara zo mu mutwe birimo kugira ubwoba bukabije bw’ahazaza, kumva ubabaye bikomeye no guhindagurika gukabije kw’amarangamutima.

Hari kandi no kureka ibikorwa byagushimishaga, kubura ibitotsi, kugira impinduka zihutiyeho mu mirire nko kurya cyane cyangwa kubinanirwa, kubatwa n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge n’ibindi.

  Umuti ku kibazo cy’indwara zo mu mutwe ku bakinnyi

Hashingiwe ku buhamya bw’abakinnyi batandukanye byagaragaye ko kutagira amakuru ku byerekeye indwara zo mu mutwe biri mu bibazo bafite kandi ibyo bikaba byabagiraho ingaruka mu gihe bamaze kuzirwara.

Kuva mu 2013, Ishyirahamwe ry’Abakinnyi babigize umwuga (FIFPRO) ryashyizeho umushinga wo guhangana n’ikibazo cy’indwara zo mu mutwe ku banyamuryango baryo. Muri uwo mushinga hashyizweho uburyo bwizewe bwo kwigisha ibyerekeye indwara zo mu mutwe n’uko bahangana na zo.

Ibyo byatumye hashyirwaho abaganga b’inzobere mu mashyirahamwe no gukangurira amakipe gushyiraho abakozi bahoraho bashinzwe gufasha abakinnyi kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Paul Pogba yavuze ko yagize agahinda gakabije ari muri Manchester United yo mu Bwongereza
Danny Rose yatangaje ko yagize agahinda gakabije ubwo yari mu mvune

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages