00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bimwe mu byo wamenya ku ndwara yo kwibagirwa

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 31 May 2013 saa 05:41
Yasuwe :

Indwara yo kwibagirwa ni indwara ifata umuntu akibagirwa ibyo yabonye, ibyo yumvise n’ibyo yakoze, mu gihe ku muntu muzima ibyo byose bifite aho byibika mu bice bitandukanye by’ubwonko.
Amakuru dukesha urubuga rwa Doctissimo avuga ko, iyo hari ikintu cyangije iyo myanya y’ubwonko, ikigiyemo cyose gitakara umuntu agatangira kwibagirwa buri kintu cyose cyamubayeho.
Bimwe mu bintu bishobora gutera iyo ndwara yo kwibagirwa, harimo uburwayi bwo mu mutwe, ihungabana ritewe n’ikintu runaka, (…)

Indwara yo kwibagirwa ni indwara ifata umuntu akibagirwa ibyo yabonye, ibyo yumvise n’ibyo yakoze, mu gihe ku muntu muzima ibyo byose bifite aho byibika mu bice bitandukanye by’ubwonko.

Amakuru dukesha urubuga rwa Doctissimo avuga ko, iyo hari ikintu cyangije iyo myanya y’ubwonko, ikigiyemo cyose gitakara umuntu agatangira kwibagirwa buri kintu cyose cyamubayeho.

Bimwe mu bintu bishobora gutera iyo ndwara yo kwibagirwa, harimo uburwayi bwo mu mutwe, ihungabana ritewe n’ikintu runaka, imwe mu miti ivura indwara zo mu mutwe, kuba umuntu anywa inzoga cyane, hamwe no kuba uwo muntu yagize imirire mibi.

Ibiranga iyi ndwara

1. Gutakaza ubushobozi bwo kugira icyo ufata mu mutwe(Interograde amnesia): Umuntu ufite ubu burwayi usanga buri kanya akubwira ko afite ikintu runaka yibagiwe, niyo yaba ari cyo we bwite yakoze, cyangwa yavuze. Ubu burwayi bukunda kuboneka ku bantu bageze mu za bukuru.

2. Kwibagirwa ibintu bimaze igihe kitari kirekire bibaye (Retrograde amnesia): Ufite ubu burwayi we ashobora kugira ibindi bintu bimwe na bimwe afata mu mutwe.

Ubu burwayi bwo kwibagirwa, kugirango buvurwe ni uko habanza kumenyekana icyabuteye, ariko kandi kwibagirwa by’igihe biza rimwe na rimwe byo birikiza, habaye gukoresha uburyo bwo kugira inama umuntu ufite icyo kibazo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages