00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burya igitoki ni umuti w’indwara zimwe na zimwe

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 6 June 2013 saa 05:28
Yasuwe :

Igitoki kiboneka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kigira uruhare mu kurwanya indwara zitandukanye, no kuzivura kinagira uruhare mu kugabanya ibinure mu mubiri.
Amakuru dukesha urubuga rwa NotreMonde avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kurya ibitoki birinda cyane imyuka na aside nyinshi zakwangiza igifu.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Bangladesh, nabwo bwerekanye ko kurya ibitoki bishobora kurwanya indwara y’imbiswi y’akarande “diarrhée chronique” ku bana.
Kimwe cya kabiri (…)

Kimwe cya kabiri cy’igitoki gitogosheje kugeza ku bitoki 3 ku munsi, bishobora kugira uruhare mu kugabanya impiswi, yaba iy’igihe gito cyangwa kirekire ku mwana.

Kurya ibitoki kandi, bigabanya indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso, ni ukuvuga ibitoki 3 cyangwa garama 400 ku biryo, bishobora kugabanya ibyo bita “radicaux libres” bitari byiza ku mubiri, nyuma y’amasaha 2 umaze kurya.

Ibi kandi binagabanya ibinure bibi ku mubiri “Mauvais cholesterol” bikunze gutera indwara z’umutima n’imitsi.

Gishobora kandi kurinda indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa 2, bitewe n’ubwoko bw’isukari ibamo igira akamaro kanini mu kugabanya umubyibuho ukabije, iyi sukari kandi igirira akamaro kanini uturemangingo tw’umubiri.

Iyi sukari iba mu gitoki ituma habaho kudakorwa cyane kwa imisemboro ya “insuline” mu mubiri, kandi ikarinda n’isukari nyinshi mu maraso “glycemie” “taux de sucre dans le sang” ku batarwaye diyabete yo mu bwoko bwa 2 cyangwa ku bayirwaye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages