Umushinga w’Ababiligi ufasha mu bikorwa by’iterambere (CTB), mu gihe cy’imyaka ine, wateye inkunga Umujyi wa Kigali mu kubaka ibigonderabuzima bine.
CTB ibinyujije mu mushinga wo kugeza abaturarage bo mu mujyi Kigali serivisi nziza z’ubuzima (PAPSDSK), yatanze miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubaka ibigo nderabuzima birimo, Gatenga mu karere ka Kicukiro, Mageragere na Kanyinya ho mu karere ka Nyarugenge n’ikigo nderabuzima cya Remera mu karere ka Gasabo.
Ibi bigo nderabuzima bifite ububasha bwo kwakira 10% by’abarwayi bo mu mujyi. Buri kigo nderabuzima gifite ibitanda 10 by’ababyeyi babyaye, n’ibindi 18 by’abarwayi basanzwe, bateganya no kuhashyira abaganga n’Abadogoteri bazaba bashyinzwe abarwayi.
Dr Blaise Uhagaze, uhagarariye ubuzima mu mushinga PAPSDSK, mu mujyi wa Kigali, atangaza ko iyi gahunda izakomeza gufasha abarwayi baboneka mu mujyi wa Kigali.
Iyi gahunda yo gusoza ku mugaragaro icyiciro cy’imyaka ine CTB yafashije umujyi wa Kigali, yahuje abaganga baje bahagarariye ibitaro byo mu mujyi wa Kigali birimo Kibagabaga, Muhima, Ndera, Kanombe n’ibitaro bya Polisi bya Kacyiru. Baganira ku buryo serivisi z’ubuzima yanozwa, zirimo gushyiraho ihuriro rihuza imikoranire y’ibitaro, gukoresha ikoranabuhanga mu guhanahana amakuru yo mu kazi n’ay’abarwayi, kwegera abarwayi ndetse byashoboka bakagera no ku rwego rwo gukurikirana abarwayi, bakazabihamo Minisiteri y’ubuzima ibitekerezo mu kuba hakomeza guteza imbere serivisi z’ubuzima.
Hope Tumukunde, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage, yavuze ko iyi gahunda ije gufasha mu kunoza serivisi z’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO