Ubashakashatsi bwakozwe n’Abasuwisi bwemeje ko divayi itukura (Vin Rouge/Red Wine) ari nziza ku buzima. Kunywa gake byongera iminsi yo kubaho, kandi abagira ikibazo cyo kwibagirwa, iyi divayi ni umuti.
Amakuru dukesha urubuga rwa 20 minutes avuga ko ibigize divayi itukura by’umwimerere bitaboneshwa ijisho, bishobora gutuma umuntu aramba, kuko bituma agira ubuzima bwiza.
Kunywa divayi itukura nkeya bishobora gukingira indwara zimwe na zimwe nk’iz’umutima, diyabete ndetse inatuma umuntu atibagirwa.
Hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe, ndetse bugakorerwa no ku nyamaswa, basanze divayi itukura igwiriyemo ibintu byinshi bituma ingirirangingo zidasaza vuba, ibyo bigatuma umuntu ahorana uruhu rutoshye, bityo agaca ukubiri no gusaza imburagihe.
Resveratrol na polyphénol biba mu mizabibu ikorwamo divayi itukura, ni byo bituma umuntu uyinywa adasaza vuba, nk’uko aba bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Lausanne bakomeza babivuga, bikaba binagira uruhare mu gukumira kanseri zimwe na zimwe.



















TANGA IGITEKEREZO