Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo, IGIHE yegereye inzobere mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, Jean Chrysostome Habimana, umuganga mu bitaro by’indwara zo mu mutwe muri CARAES-Ndera.
Habimana yavuze ko hagendewe ku cyo ijambo ‘ikiyobyabwenge’ risobanuye, ubwabyo byagakwiye kumvikana nk’aho umuntu ubwenge bwe bwayobye, adashobora kugira icyo akora neza, harimo n’imibonano mpuzabitsina by’umwihariko, kubera ko ubwenge aribwo bugenga ibikorwa byose bya muntu.
Yemeza ko uretse n’uburemba bwo kudatera akabariro, ufite ikibazo cyo mu mutwe no mu mitekerereze yibasirwa n’agahinda gakabije nko kwiheba cyane, ari nabyo bituma bamwe babaho bikinisha [masturbation ], umuntu akabaho yumva yakwikemurira ibibazo byose birimo n’imikoreshereze runaka y’umubiri we, mu buryo buhabanye n’uko wagenewe gukora gusanzwe.
Ati “Ubundi bitangira umuntu yumva nta we ukimukunda, kwa kwihunza abantu kukamuviramo ihungabana rishobora kumutera ipfunwe ryo gukunda no kwiyumva nk’ushobora gukundwa, amaherezo agahitamo kuzinukwa cyangwa kujya agira ibyo akora uko bitagenwe, kenshi binafitanye isano n’akato abafite ibibazo byo mu mutwe bagirirwa muri sosiyete”.
Aha niho Habimana ahera avuga ko igihe ubuzima bwo mu mutwe butifashe neza, nta bundi buzima umuntu aba afite kuko umutwe ari wo uyobora ibikorwa byose bya muntu.
Ibibazo byibasira ubuzima bwo mu mutwe kandi ngo mu myaka icumi itambutse byariyongereye bidasanzwe, aho nko mu 2009, Ibitaro bya CARAES Ndera byakiriye abarwayi 440, mu 2012 byakiriye abarwayi 1099, mu 2015 bagera ku 1432, naho mu mwaka wa 2016 bikuba hafi kabiri bagera ku 2084.
Ibiyobyabwenge bizwi cyane birimo ibyemewe n’amategeko nk’imiti ikoreshwa kwa muganga, inzoga zisanzwe ndetse n’ibindi bitemewe n’amategeko nka za Kanyanga, Muriture, Mugo, Cocaine, urumogi n’ibindi.
Habimana yamaganira kure abaha akato abagendana uburwayi bwibasira umutwe, cyangwa abigeze guhura nabwo.



















TANGA IGITEKEREZO