00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese Muganga atwemerera kunywa inzoga zingana gute mu cyumweru?

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 June 2013 saa 05:29
Yasuwe :

Kuva mbere Primus bakiyita "Karahanyuze" igihe mwami n’umufasha we bari bavuye mu rugendo i Burayi mu gusinya kontaro yo gukora ibinyobwa bisembuye mu cyavuyemo Bralirwa tuzi ubu, twakuze tuzi ko "inzoga" ari gahuza-miryango, mucyurabuhoro, ndetse n’andi mazina menshi meza aremesha atugaragariza ko mu busabane, mu birori, mu myiyereko yahuje Imbaga Nyarwanda hataburaga "inzoga".
Uko u Rwanda rwateye imbere, imibereho ya buri wese igatera imbere, indwara zimirire mibi n’isuku nke (…)

Kuva mbere Primus bakiyita "Karahanyuze" igihe mwami n’umufasha we bari bavuye mu rugendo i Burayi mu gusinya kontaro yo gukora ibinyobwa bisembuye mu cyavuyemo Bralirwa tuzi ubu, twakuze tuzi ko "inzoga" ari gahuza-miryango, mucyurabuhoro, ndetse n’andi mazina menshi meza aremesha atugaragariza ko mu busabane, mu birori, mu myiyereko yahuje Imbaga Nyarwanda hataburaga "inzoga".

Uko u Rwanda rwateye imbere, imibereho ya buri wese igatera imbere, indwara zimirire mibi n’isuku nke bikagabanuka, bigararaza ko indwara zijyane n’imibereho idahwitse zigenda ziyongera, urugero umubyibuho ukabije cyane cyane uwo dusangana abasore n’abagabo mu cyo twita "Nyakubahwa".

Nubwo akenshi twitiranya umubyihuho wa ‘Nyakubahwa’ n’ubuzima bwiza, kwa muganga uwo mubyibuho urangwa numuzenguruko wurukenyerero munini (central obesity), ni umubyibuho ufitanye isano ya hafi n’indwara zikomeye z’umutima, ndetse rimwe na rimwe zivamo urupfu rudasobanutse twita mu Cyongereza "sudden death". Bityo ugasanga imiryango iri mu rujijo tuti "kanaka tumuziho ubuzima bwiza, yari abyibushye, nta ndwara tumuziho".

Tugaruke ku kibazo kigira kiti “Ese mu byishimo n’ubusabane byacu twemerewe buri munsi, ni ikihe gipimo cy’inzoga ntarengwa?”

Ubusanzwe, umusore/umugabo ntagomba kurenza inite za alcool (inzoga) 21 mu cyumweru kimwe, naho umukobwa/ umugore ntarenza inite 14 mu cyumweru kimwe. Ibi kibaba byaravuguruwe nyuma y’ubushakashatsi hakemezwa ko muri izo inite ntarengwa mu cyumweru, nyirubwite agomba kugira iminsi ibiri mu cyumweru atafashe alcool.

Izo inite rero zibarwa zite. Mu buryo bworoshye, ijanisha rya alcool ryanditswe ku icupa rya alcool iyo ariyo yose, iryo janisha ringana na inite za alcool iri muri litiro y’icyo kinyobwa. Birumvikana ko iyo iryo janisha riri hejuru, n’urugero ruyinyobwaho rugomba kuba ruke ugereranyije n’indi nzoga ifite ijanisha riri hasi.

Urugero: Karahanyuze cyangwa se Primus ya 5%, bivuzeko kunywa litiro ya Primus bingana no kunywa inite 5 za alcool. Kunywa Primus utarengereye ni ukutarenza litiro 4 zayo, ugereranyije ni amacupa 6 atarenzwa mu cyumweru, ukibuka ko uhitamo iminsi 2 mu cyumweru udasoma ku nzoga.

Urugero2: Inzoga nkunda cyane ya "Cointreau" ya 40%, bivuzeko litiro ya Cointreau irimo inite 40 za alcool, hafi inshuro ebyiri izemewe mu cyumweru kimwe. Bisobanuye ko wakunda inzoga ute, ntiwagombye kumara icupa rya Cointrea mbere y’ibyumweru 2 kandi muri ibyo byumweru 2 ugashakamo iminsi ine utasomyeho na gake!

Biratugaragarira twese ko benshi muri twe, twishinga ibirori tukarenza urugero rwemewe tutabizi se, cyangwa se tubizi tukanga tukabyirengagiza, cyane cyane iyo abatubona badukomera yombi bati " kanaka na kanaka barashishe barasharamye" .

Ariko se ntibagwa mu kantu iyo twinjiye ibitaro ntitubivemo,ndetse bamwe bagakwiza ibihuha i musozi bati "kanaka bamuroze" n’ibindi byinshi. Ngaho buri wese muri twe, ni ajanishe inzoga akunda, n’macupa ntarengwa mu cyumweru. Twibuka ko mu ngaruka mbi z’inzoga zirengeje urugero harimo nindwara y’umwijima winzoga “alcoholic cirrhosis" idakira, kereka iyo bakuvanyemo umwijima urwaye bakagushyiramo undi mushya, kandi ibyo murabizi ko bidakorwa iwacu, ndetse twese si ko dufite imyumvire n’ubushake bwo gutanga inyama z’abacu baguye kwa muganga, ngo zishyirwe mu bandi bazikeneye. Haracyari urugendo rurerure.

Ndangije mbifuriza ubuzima bwiza, mwagizemo uruhare!

Muganirijwe na Dr. Menelas Nkeshimana, umuganga wiga mu cyiciro cya 3 cy’ubuvuzi buhanitse mu ndwara z’umubiri (Medical Registrar Internal Medicine) ku Bitaro bya Kamimuza i Butare.

Murakoze, ni ah’ubutaha!

Foto: K2D


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages