Ku bantu bahekenya shikarete inshuro nyinshi bituma ihuriro ry’amagufwa ahuza urwasaya n’igikanka ageraho akamera nk’ayacitse intege akajya ababaza umuntu igihe ari guhekenya cyangwa gukanjakanja shikarete.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’ i Tel Aviv, muri Israel bavumbuye ko guhekenya shikarete bishobora kuba intandaro yo kurwara umutwe.
Bavuga ko urubyiruko ari rwo rukunda guhekenya shikarete cyane, rwibasirwa n’indwara y’umutwe kubera imikorere y’imikaya n’amagufwa agize umutwe.
Umushakashatsi Dr Nathan Watemberg yanditse ko bamwe mu rubyiruko barwaye umutwe yakoreyeho ubushakashatsi benshi bamubwiye ko bakunda guhekenya shikarete kenshi buri munsi.
Mu bushakashatsi bwe yakoreye ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 19 na 30 yabasabye kureka guhekenya shikarete mu gihe kingana n’ukwezi. Nyuma y’icyo gihe yasanze muri ba bandi harimo 19 bakize umutwe, barindwi bavuga ko inshuro barwaraga umutwe zagabanutse mu buryo bugaragara.
Urubuga rwa The Jewishpress dukesha iyi nkuru rwatangaje ko ibintu byo mu rwego rw’ubutabire biri muri shikarete bita ‘aspartame’ byakomeje gukekwaho kugira ingaruka mbi ku mikorere y’imitsi ifashe imikaya yo ku mutwe.
Abakoze ubwo bushakashatsi bemeje ko isano iri hagati yo guhekenya shikarete no kurwara umutwe ishingiye ku ngaruka bigira mu mikorerere y’amagufwa ahuza urwasaya n’igikanka.



















TANGA IGITEKEREZO