Autisme ni uruhurirane rw’ibibazo by’imyitwarire bituma umwana atinda kuvuga, rimwe na rimwe akanagorwa no kwisanzura mu muryango bitewe no guhindagurika kw’ibyiyumviro bye (troubles de comportement, Interactions sociales et communications).
Umuntu ufite autisme abona ibintu mu buryo butandukanye n’ubw’abandi, ari nayo mpamvu aba akeneye umuhora hafi, akakira ibyuyumviro bye ndetse akamuha ubufasha bwose akeneye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndamukunda yavuze ko ibi byatumye agira igitekerezo cyo gushinga umuryango ASAP (Autism Support and Awareness Promotion), ugamije gufasha Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa iyi ndwara no kumva ko abayirwaye ari abantu nk’abandi.
Ati “Nashinze Umuryango ufasha witwa ASAP, ukaba ushinzwe gukangurira Abanyarwanda kumenya iyi ndwara no kutayihisha ngo abayirwaye babafate nk’abantu bananiranye cyangwa barozwe.”
Umuryango ASAP washinzwe muri Mata 2016 mu Mujyi wa Brigthon mu Bwongereza, muri uyu mwaka nibwo watangiye ibikorwa bitandukanye birimo kwigisha no gukusanya inkunga izakoreshwa mu kugeza ibikorwa byawo mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Ubwo ku itariki ya 21 Mata 2017, hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana indwara ya Autisme; ASAP yateguye igitaramo cyabereye Brigthon, abacyitabiriye basusurukijwe n’umuhanzi Jean Paul Samputu ndetse bakusanya inkunga igera ku bihumbi 500 by’amanyarwanda.
Ati “Ndateganya kuzagira ikigo cyo gufasha ababana n’iyi ndwara mu Rwanda, ngatanga amahugurwa ndetse n’ubukangurambaga mu banyarwanda.”
Kugeza ubu Umuryango ASAP ufite abana bagera kuri 12 baba mu Rwanda ufasha gusa nubwo bakiri bake hakaba hari icyizere ko ku bufatanye n’abanyarwanda ibikorwa byawo bizabasha kwaguka.



















TANGA IGITEKEREZO