00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe uruhare rw’agakingirizo mu iterambere ry’igihugu

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 24 June 2016 saa 08:36
Yasuwe :

Umukozi uhagarariye ishami ry’imikoranire hagati ya Global Fund n’umuryango nyarwanda w’ubuzima SFH, Zirakamwa Aline yatangaje ko gukoresha neza agakingirizo bitarinda ubuzima bw’uwagakoresheje gusa ahubwo bigira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zitandukanye zishinzwe ubuzima, ihora ishishikariza abaturage gukoresha agakingirizo kuko kagira uruhare runini mu kwirinda indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo Virusi itera Sida.

Zirakamwa Aline avuga ko iyo agakingirizo gakoreshejwe neza gashobora gutanga umusanzu ukomeye mu izamuka ryihuse ry’ubukungu bw’igihugu.

Ati:” Umusanzu w’agakingirizo mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu ugaragara mu buryo butandukanye. Iyo ugakoresheje neza kandi igihe cyose bikurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA. Ibi bituma amafaranga yawe utayakoresha mu kugura imiti ihenze ukayashora mu biguteza imbere. Umusaruro utanga kandi nawo uriyongera kuko uba ufite ubuzima bwiza.”

Akomeza avuga ko agakingirizo gafasha umuntu kwirinda gusama inda atateguye, bigatuma abashakanye babasha kubyara abo bashoboye kurera no kubonera ibyangombwa byose bakeneye nabo bakazakura bafite imbaraga zo gukorera igihugu.

Ati:” Gafasha kandi urubyiruko kwirinda inda zitateguwe bigatuma biga neza nta mbogamizi zishobora kuba zaterwa no kubyara batabiteganyije.”

Zirakamwa avuga ko uretse kuba agakingirizo karinda ubuzima bw’abaturage bakabasha kugira imbaraga zo kwiteza imbere, abagacuruza nabo bakabonamo inyungu nkuko bigenda ku bindi bicuruzwa.

Zirakamwa yasobanuye ko ibiciro by’agakingirizo bigenwa hagendewe ku bitekerezo biba byaratanzwe n’abaturage mu gihe cy’ubushakashatsi bukorwa na SFH ari nayo ikwirakwiza udukingirizo ku masoko.

Ati:” Ibiciro ku masoko bigenwa hakurikijwe ibitekerezo by’abaturage ku bijyanye n’agakingirizo, uko gakoreshwa, icyo kamara, n’amafaranga bumva bakagura ku isoko bakurikije akamaro kako. SFH ihera kuri ubwo bushakashatsi igashyiraho ibiciro. Ariko bitewe n’aho kaguriwe ibiciro bishobora gutandukana.”

SFH ikwirakwiza ubwoko butandukanye bw’udukingirizo. Kuva mu mwaka wa 2013 yatanze udukingirizo twa ‘Plaisir’ tugera kuri miliyoni umunani ari natwo tuza ku isonga mu gukundwa na benshi.

Abahanga bagaragaza ko iyo agakingirizo gakoreshejwe neza karinda umuntu kwandura kugera ku gipimo cya 98%.

Gukoresha neza agakingirizo ni umusanzu ukomeye mu kuzamura ubukungu bw'igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages