Umuryango ugamije kurengera ubuzima (Health Development Initiative-HDI), watangiye ubuvugizi bugamije ko umuti ufasha kurinda abaryamana n’abafite virusi itera SIDA ntibayandure, wagezwa mu Rwanda ugafasha abafite ibyago byo kwandura cyane, barimo abakora uburaya n’abatinganyi.
Mu kiganiro HDI yagiranye n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki ya 27 Kanama 2013, yasabye ko hakorwa ubuvugizi mu Rwanda hose, uyu muti wa prEP (pre-exposure prophylaxis), ufasha abantu bazima kutanduzwa n’abafite agakoko ka SIDA, ugakoreshwa mu Rwanda kuko warengera benshi wiyongera ku bundi buryo bwakoreshwaga mu kurinda kwandura iyi ndwara.
Umuyobozi w’uyu muryango Havugimana Cassien, yagize ati “ twifuza ko uyu muti wagera mu Rwanda, ugafasha kunganira ubundi buryo bwafashaga mu kurinda ubwandu bwa virusi itera Sida.”
Havugimana yakomeje avuga ko uyu muti uje wafasha abantu benshi batandukanye, bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA. Muri bo harimo abakora umwuga w’uburaya, abatinganyi n’ababana umwe yaranduye undi ari muzima.
Abatinganyi n’abakora uburaya bose ngo baba bashobora kwanduza abantu benshi, ni yo mpamvu bafashijwe bagahabwa iyi miti bakwirinda, bakajyana na gahunda ya Leta y’u Rwanda ko mu 2015 nta muntu n’umwe uzaba acyandura virusi itera SIDA.
Kamarebe Josephine ushinzwe gahunda muri HDI yavuze ko gukwirakwiza iyi miti mu Rwanda, bitazongera abashidukira ibikorwa by’ubutiganyi, kuko n’ubundi mu gihe hakomeje gutangirwa inama zigamije gufasha abantu kwirinda SIDA, ariko ko bakomeza kuyandura.
Gusa ngo nubwo uyu muti ugejejwe mu Rwanda wafasha benshi, hari bamwe mu kuwukoresha babanza gusuzumwa na muganga, hakarebwa niba nta ngaruka wabagiraho. Aba ni abagore batwite, ingimbi n’abangavu, abagore bacuze, abarwara umwijima wo mu bwoko bwa B na C n’abafite imbaraga nke.
Uyu muti wagiye ukorerwa amasuzuma hirya no hino ku Isi. Urugero ni mu biguhu bya Kenya, Uganda na Tanzaniya; aho muri Kenya abawufata batanga amafaranga agereranyijwe n’ay’u Rwanda asaga ibihumbi 24 ku kwezi. Gusa mu gihe hari uwawukoresheje ngo aba afite amahirwe arenga 90 yo kutandura virusi itera SIDA.



















TANGA IGITEKEREZO