Umuryango urwanya kanseri zibasira abana mu Rwanda (RCCR) wateguye urugendo rugamije kurwanya no kumenyekanisha kanseri nk’ikibazo gikomeye cyugarije abana b’u Rwanda, ruzitabirwa na buri wese ubishaka ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri saa munani z’amanywa mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muryango uvuga ko kanseri ari ikibazo gikomeye cyugarije abana mu Rwanda kuko ihitana abana benshi kubera ubujiji bw’ababyeyi bayitiranya n’amarozi.
Ushinzwe itumanaho n’ubukangurambaga muri RCCR, Dr Ivan Rukundo avuga ko uru rugendo ruzatangirira ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (Statistique) giherereye mu Mujyi wa Kigali, abarwitabiriye berekeze kuri Sitade ya Camps Kigali, hanyuma baganire ku bubi bwa kanseri banabwirwe ubufasha bahabwa n’ Umuryango Urwanya Kanseri zibasira Abana (RCCR).
Hazatangirwa n’ ubuhamya bw’abana bavuwe kanseri bagakira ndetse n’ababyeyi babo; impuguke mu by’ubuzima ziyobowe n’intumwa ivuye muri Minisiteri y’Ubuzima zizatanga ibisobanuro birambuye kuri kanseri zibasira abana mu Rwanda.
Dr Rukundo avuga ko mu Rwanda ubwoko bwa kanseri buhitana abana benshi ari ‘Wilm Tumor’ yibasira abana bakabyimba inda kubera ikibyimba kiri ku mpyiko ababyeyi bo bakagira ngo ni amarozi n’izindi ndwara zisanzwe.
Ati “Kenshi ababyeyi bitiranya ubu bwoko bwa kanseri n’urushwima, urwagashya cyangwa amarozi bakazageza umwana kwa muganga amazi yararenze inkombe.”
Indi kanseri ihitana abana mu Rwanda ni iyo mu bwoko bwa ‘Leukemia’ ifata mu maraso abana bakababara mu magufa bakabira ibyuya kandi bagatakaza ibiro.
Uretse kuba Umuryango Urwanya Kanseri zibasira Abana (RCCR) utanga impanuro n’ubufasha bya ngombwa kuri kanseri zibasira abana ku mbuga nkoranyambaga ukagira n’urubuga rwa internet (rwccr.org), urateganya gutanga ibiganiro kuri kanseri kuri radiyo zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO