00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Burasirazuba:Ubujiji n’ubuharike ku isonga mu bituma hakigaragara imirire mibi

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 7 December 2015 saa 02:06
Yasuwe :

Bamwe mu baturage batuye mu Ntara y’Iburasirazuba bemeza ko imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye ndetse n’ikibazo cya bamwe mu bagabo bigira ba ntibindeba ku kwita ku miryango yabo, bigira ingaruka zikomeye ku bana zirimo indwara zikomoka ku mirire mibi.

Ibi byagarutsweho na bamwe mu batuye iyi Ntara, ubwo Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye batangizaga ukwezi kwahariwe kurwanya imirire mibi ku rwego rw’Intara mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma.

Niyonsenga utuye muri uyu murenge avuga ko yashakanye n’umugabo ku buryo butemewe n’amategeko, baza kubyarana abana batatu ariko nyuma aza ku mutererana ashaka undi mugore none ubu akaba ahangayikishijwe no kurera abo bana wenyine.

Ati " Ikibazo cy’ubuharike akenshi usanga aricyo gitera indwara zikomoka ku mirire mibi kuko hari bamwe mu bagabo babyara ariko bakiyibagiza inshingano zabo ugasanga umugore arimo kwita ku bana wenyine kandi nta bushobozi buhagije afite."

Gakwaya we avuga ko abaturage baba bafite ibyo kurya bihagije ariko ntibamenye uko bategura indyo yuzuye. Ati " Ikibazo cy’ubujiji kuri bamwe mu babyeyi nicyo kibazo ahanini usanga giteza indwara zikomoka ku mirire mibi, kuko ibyo kurya birahari baba barejeje ariko uburyo bwo kubitegura ntabwo bazi."

Guverineri w’Intara y’iburasirazuba, Uwamaliya Odette, avuga ko bibaje kandi biteye ipfunwe kubona iyi Ntara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi ndetse n’ubworozi ahabarizwa 40% by’inka zo mu gihugu, ariko hakaba hari abaturage bagifite ikibazo cy’imirire mibi.

Kugira ngo iki kibazo kirandurwe burundu ngo hakenewe uruhare rwa buri wese.

Yagize ati ”Twese dufatanyije hari ibibazo byinshi twahanganye nabyo kandi turabihashya, urugero navuga nk’inzara yibasiraga ibice bimwe birimo Akarere ka Bugesera n’ahandi, navuga kandi nk’ikibazo cyo kurandura Nyakatsi n’ibindi, rero iki kibazo cy’imirire mibi nacyo twazakirandura burundu muri iyi ntara mu gihe twese twaba tubigizemo uruhare."

Guverineri Uwamaliya akomeza atangaza ko muri uku kwezi kwahariwe kurwanya imirire mibi ngo bazakoramo ibikorwa bitandukanye bigamije kurandura burundu iki kibazo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, wari umushyitsi muri uyu muhango, yashimiye ubuyobozi bw’iyi Ntara kuba bwarateguye iki gikorwa cy’ingirakamaro kuko kurwanya imirire mibi bigira uruhare runini mu gufasha igihugu kugera ku ntego z’iterambere.

Iki gikorwa kizabera mu Turere twose tugize iyi Ntara hagamijwe guhangana n’iki kibazo.

Ubushakashatsi bwa kane (EICV4); ku mibereho y’ingo buherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwerekanye ko abaturage bangana na 34.8% by’abana bari munsi y’imyaka itanu muri iyi Ntara bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Abana bahawe indyo yuzuye mu rwego rwo guhangana n'indwara ziterwa n'imirire mibi
Umuyobozi w'Intara, Odette Uwamariya n'abandi bayobozi, bagaburiye abana mu Murenge wa Zaza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages