Kunoza ibimina by’abaturage bigamije kubakangurira kwishyura Mituweli, kunoza inzego z’ibi bimina, kubibasobanurira mbere y’igihe bakabyumva neza no kubyibukiranya hagati yabo, ni zimwe mu ngingo z’ingenzi zatumye Akarere ka Karongi kikurikira ubugira gatanu mu kuba aba mbere bishyura Mituweli.
Nyuma y’ukwezi kumwe umwaka wa Mituweli utangiye aho wahujwe n’umwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Karongi kamaze kugera ku kigero cya 47% mu kwishyura Mituweli. Kayumba Bernard, imbere y’abanyamakuru batandukanye yatangaje ko kunoza ibimina bituma banikira abandi mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati “Abaturage babumbiwe mu bimina, hashyirwaho komite zabyo, tunagena amabwiriza abigenga. Twakomeje kubasobanurira akamaro kabyo, abaturage bumvikana bakagenda bishyura buhoro buhoro, no kwibukiranya hagati y’abibumbiye mu kimina.”
Kayumba yakomeje avuga ko bafata ingo ziri hagati ya 30 na 50 zikabumbirwa mu bimina, aho abibumbiyemo batora ababahagarariye ariko na bo bagakomeza kwibukiranya ko bagomba kwishyura Mituweli. Ibi bimina byashyizwemo imbaraga bimwe muri byo bikaba byarabaye Koperative bibafasha kwishyura buhoro buhoro.
Gusobanurira abaturage ibyiza bya Mituweli ku gihe na byo bituma babikora babyumva. Kubera iyi mpamvu bituma abaturage babigira ibyabo n’abayobozi b’ibi bimina badahwema kubakangurira kwitabira kwishyura.
Gukora nk’ikipe hagati y’abayobozi b’aka karere, abafatanyabikorwa n’abaturage na cyo ni kimwe mu byo Kayumba yagarutseho kuko bituma hari benshi babona iyi Mituweli. Urugero yatanze n’aho hari ibyiciro byakozwe nabi, bituma hafatwa ingamba nshya.
Yagize ati “Hari abo twagombaga kwishyurira, twakoze inama twiyemeza kwishakamo amafaranga y’abashyizwe mu byiciro badakwiye, twabwiye abayobora amatorero n’amadini ko badufasha kuko batakwigisha umurwayi utavuwe. Natwe abayobozi twavuze ko bidakwiye ko twigisha abantu gutangira Mituweli abandi tutabishyira mu bikorwa, twashyize hamwe buri rwego. Amafaranga yo kubishyurira yahise aboneka.”
Kayumba yakomeje atangaza ko yumva akarere gashaka kubavana kuri uyu mwanya bitakorohera kuko uretse gukoresha ubu buryo bw’ibimina, agashya kabo bihimbiye, no kubinoza, buri mwaka bagenda bunguka udushya mu kunoza iyi gahunda. Kandi abaturage bishyura mu mutekano kuko ntawe ugurishirizwa amatungo ngo yishyure cyangwa ahutazwe mu bundi buryo nk’uko byakunze kuvugwa.
Mu mwaka wa Mituweli 2012-2013, Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa mbere mu kwishyura Mituweli ku kigero cya 100%, muri uyu mwaka mu kwezi kumwe bageze kuri 47%.



















TANGA IGITEKEREZO