Dry January ni umuco umaze imyaka 10 utangijwe n’umuryango w’abagiraneza wo mu Bwongereza wa Alcohol Change UK ugamije kurwanya ikoreshwa rikabije ry’ibinyobwa bisembuye muri iki gihugu, aho basaba abantu buri mwaka kwigomwa iminsi 30 ya Mutarama batanywa ibisindisha.
Abantu benshi batangiye kuwuyoboka cyane abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse ubushakashatsi bukorwa ku babigerageje bugaragaza ko bagira ubuzima bwiza ndetse bamwe bikabafasha kugabanya ingano y’inzoga banywa mu buzima bwa buri munsi.
Ubwakozwe n’ikinyamakuru cyandika ku buzima cya BMJ Open mu 2016 bwagaragaje ko kureka inzoga mu gihe cy’ukwezi ku muntu uzinywa cyane bimugiraho ingaruka nziza ku buzima kurusha ingaruka imbi zikunda kugera ku bantu bazinywa kenshi iyo baziretse.
Bimwe mu byagaragajwe ni uko bituma basinzira neza, akagira ingufu ntananirwe vuba, bamwe bagatakaza ibiro ndetse bikagabanya umuvuduko w’amaraso n’ibinure byo mu mubiri.
Uko wagerageza Dry January ukabishobora
Biragoye ko umuntu unywa inzoga, umuvinyo cyangwa ikindi gisindisha, ashobora kumara iminsi 30 adasomyeho na rimwe kandi nta ndwara afite, gusa birashoboka ko yabikora aramutse abyiyemeje kuko bituma ubuzima bwe buba bwiza kuko kunywa inzoga cyane byongera ibyago byo kurwara umwijima, umutima, cancer, kugira ubudahangarwa budafite ingufu n’ibindi.
Havard Health Publishing igaragaza ko bimwe mu byo umuntu yakora kugira ngo abashe ‘Dry January’ ari ugushaka ikindi kinyobwa kidasembuye azajya anywa kigasimbura inzoga. Urugero rutangwa ni ‘eau gazeuse’, Fanta, cyangwa ibindi binyobwa bigira icyanga nk’icy’inzoga ariko bitarimo alcool.
Kujya kure y’ibintu byose bishobora kumuhuza n’inzoga nabyo biri mu byamufasha birimo kutazigura cyangwa kuzibika mu nzu, kumenyesha umuryango n’inshuti ze ko yihaye gahunda yo kureka inzoga mu gihe runaka ku buryo bamufasha kubahiriza intego yihaye.
Uru rubuga ruvuga ko biba byiza umuntu ashatse inshuti n’abavandimwe abwira iyi gahunda bagafatanya kumara ukwezi kose badasomye ku gisindisha. Gusa mu gihe ababuze cyangwa bamuciye intege agomba gutsimbarara ku ntego ye cyo kimwe n’igihe acitswe akanywa ku nzoga aba agomba kudacika intege.
Umuntu unywa alcool nyinshi cyane buri munsi agirwa inama yo kuyigabanya gake gake kuko guhita ayireka burundu bishobora kumuteza indwara zirimo kuribwa umutwe, kugira iseseme, kuruka, kubira ibyuya byinshi, gutitira intoki, kubura ibitotsi cyangwa guhangayika.
Uwumva ibi byose bimugora ashobora gukoresha porogaramu (application) ya ‘Try Dry’ ifasha umuntu kwesa umuhigo wo kumara ukwezi adasomye ku nzoga. Iboneka kuri ‘play store’.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko ku Isi buri mwaka hapfa abarenga miliyoni 3 bishwe n’inzoga, abandi bakagira indwara zitandukanye. Ryerekana kandi ko 5,1% by’indwara zihangayikishije ku Isi ziterwa no kunywa inzoga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!