00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo nkina mu ikinamico, ntaho bihuriye n’ubuzima bwanjye bwite!-Cyungo

Yanditswe na

Eddie Claude Mudenge

Kuya 29 May 2013 saa 12:03
Yasuwe :

Cyungo, umusore yamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu ikinamico “Umurage urukwiye”, ahanini akaba yarumvikanaga nk’umusore uzi kuryoshyaryoshya inkumi cyane, dore ko yavugaga amagambo, benshi mu nkumi batanatinyaga kuvuga ko abanyura ku rugero rwo hejuru!
Iyo yabaga akina wumvaga akunda kuvuga utuntu tujyanye no kureshya umukobwa uwo ariwe wese, gusa aha nkaba nakwibutsa ko yakundaga gukina atereta uwitwaga Julia umukobwa wa Rwambika, wari umukire muri ako gasantere. Urugero ni nk’aho (…)

Cyungo, umusore yamenyekanye cyane ubwo yakinaga mu ikinamico “Umurage urukwiye”, ahanini akaba yarumvikanaga nk’umusore uzi kuryoshyaryoshya inkumi cyane, dore ko yavugaga amagambo, benshi mu nkumi batanatinyaga kuvuga ko abanyura ku rugero rwo hejuru!

Iyo yabaga akina wumvaga akunda kuvuga utuntu tujyanye no kureshya umukobwa uwo ariwe wese, gusa aha nkaba nakwibutsa ko yakundaga gukina atereta uwitwaga Julia umukobwa wa Rwambika, wari umukire muri ako gasantere. Urugero ni nk’aho yagiraga ati, “Nitwa Cyungo cyeza umutima wa Julia!”

Mu kiganiro na Igihe.com, uyu mukinnyi w’amakinamico yavuze ko burya, ibyo umuntu akina mu ikinamico, ntaho biba bihuriye n’ubuzima bwe bwite, ati: “ Uzi neza ko numvikanaga nk’umuntu utereta cyane, nyamara jye ndubatse, kandi mfite umugore unyishimira, nanjye kandi nishimira!”

Uyu mugabo yavuze ko ari byiza cyane gutandukana n’ubuzima usanzwemo iyo ukina ikinamico, maze ukinjira mu bundi, kuko hari abantu uba ugamije guhindura!

Yakomeje agira ati” Muzi ko hari abasore benshi hanze aha bameze nka Cyungo, nyamara niba hari benshi bumvise ibyago najyaga mpura na byo, nizeye ntashidikanya ko hari abagerageje guhinduka, ari na cyo ahanini kiba kigambiriwe!”

Ubusanzwe uyu muhanzi yatangiye gukunda ikinamico akiri umwana, kuko ngo yajyaga akunda kumva cyane uduce twakinwe n’abakinnyi nka Kankan n’abandi, abishishikarijwe ahanini na se umubyara.

Gusa kuri ubu uyu mugabo, usibye no gukina ikinamico, yamaze no kwinjira mu buhanzi bwo kuririmba, ndetse kuri ubu akaba avuga ko atahagaritse gukina ikinamico, ahubwo umushinga wo kongera gutangiza ikinamico umurage urukwiye, ugiye gushyirwa mu bikorwa.

Cyungo na bagenzi be bakina mu ikinamico y'Umurage Urukwiye
Cyungo asezerana n'umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages