00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe umugore yakorera imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 17 April 2013 saa 05:04
Yasuwe :

Nyuma yo kubyara umwana wa mbere ngo abagore baba bagomba gutegereza hagati y’ibyumweru bitandatu n’umunani kugira ngo bongere gukora imibonano mpuzabitsina, ariko kandi nanone ngo ibi biterwa n’imibanire ye n’uwo bashakanye.
Amakuru atangazwa na Top Santé avuga ko ku bagore 1,507 bo muri Australia babajijwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo nyuma yo kubyara ku nshuro yabo ya mbere, 41% muri bo bagaragaje ko nyuma yo kubyara bongera gutekereza iby’imibonano mpuzabitsina nibura (…)

Nyuma yo kubyara umwana wa mbere ngo abagore baba bagomba gutegereza hagati y’ibyumweru bitandatu n’umunani kugira ngo bongere gukora imibonano mpuzabitsina, ariko kandi nanone ngo ibi biterwa n’imibanire ye n’uwo bashakanye.

Amakuru atangazwa na Top Santé avuga ko ku bagore 1,507 bo muri Australia babajijwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yabo nyuma yo kubyara ku nshuro yabo ya mbere, 41% muri bo bagaragaje ko nyuma yo kubyara bongera gutekereza iby’imibonano mpuzabitsina nibura nyuma y’ibyumweru bitandatu.

Muri abo kandi 45% by’abagore babyara babazwe, nabo ngo bongera gushaka gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’ibyumweru bitandatu babyaye.

Ibi bigabanya kuba bakomereka cyangwa bagira ububabare igihe bayikoze mbere y’iki gihe kuko ngo umubare w’ababikora bakababara uri ku kigereranyo cya 32 na 35 ku ijana.

Abaganga kandi bagira inama abagore babyaye bwa mbere kwirinda uburakari bukabije, ngo kuko bishobora kuba impamvu yo kudaterana vuba kwa nyababyeyi.

Ibi biterwa kandi na none nuko abashakanye babanye mu rukundo rwabo, ndetse no mu buzima bwabo busanzwe, nkuko bisobanurwa na Muganga McDonald Umushakashatsi muri “Murdoch Children Research Institute” i Lelbourne.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages