00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abagabo bamwe bababara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 17 April 2013 saa 03:51
Yasuwe :

Bamwe mu bagabo bakunda kubabara igihe bakora imibonano mpuzabitsina, uku kubabara rimwe na rimwe guterwa n’uburwayi, aho indwara ya “Peyronie” iza ku isonga mu zitungwa agatoki nka nyirabayazana mu gutera ububabare.
Amakuru dukesha Doctissimo avuga ko, iyi ndwara iva ku kubabara kugenda kuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibyo bigatuma habaho ahantu hakomeye habuza igitsina kwirambura neza mu gihe gifashe umurego (erection), maze bigatuma cyigonda, ibi nibyo kenshi bitera ububabare (…)

Bamwe mu bagabo bakunda kubabara igihe bakora imibonano mpuzabitsina, uku kubabara rimwe na rimwe guterwa n’uburwayi, aho indwara ya “Peyronie” iza ku isonga mu zitungwa agatoki nka nyirabayazana mu gutera ububabare.

Amakuru dukesha Doctissimo avuga ko, iyi ndwara iva ku kubabara kugenda kuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibyo bigatuma habaho ahantu hakomeye habuza igitsina kwirambura neza mu gihe gifashe umurego (erection), maze bigatuma cyigonda, ibi nibyo kenshi bitera ububabare bw’igitsina.

Iyi ndwara ya Peyronie ikunda gufata abagabo bari hagati y’imyaka 40 na 60.

Ibimenyetso by’indwara ya Peyronie:

Kuribwa: Abenshi barwaye iyi ndwara bakunze kubabara mu gihe cyo gushyukwa, ahantu hakomeye hatuma igitsina cyigonda rimwe na rimwe uko kwigonda gushobora kubuza imibonano mpuzabitsina gukorwa.

Gukomereka: Kuvunika kw’ahantu hatuma igitsina kibasha gufata umurego, aho hakaba haherereye munsi y’uruhu, ibi bishobora guterwa n’impanuka, uku gukomereka kandi gushobora no gutuma umuyoboro w’inkari wangirika cyangwa se ukanacika.

Igihe umuyoboro wangiritse igice, uwangiritse ashobora gukomeza kwihagarika n’ubwo bimugora, ariko igihe umuyoboro wacitsemo kabiri neza, kunyara biramunanira noneho akaribwa mu nda.

Ibintu bidasanzwe bisohoka mu gitsina (discharge, écoulement): Bwa mbere na mbere bishobora guterwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane iyitwa “Chlamydia”. Izo ndwara kandi zishobora no kwandurira mu mibonano yo mu kanwa (oral sex) cyangwa yo mu kibuno.

Ibisohoka bishobora gusa nk’ibibonerana, nk’umuhondo, nk’amaraso, nk’icyatsi, nk’ibifashe, cyangwa se bikaba bifashe (collant, sticky). Ibi usanga bijyanye n’ububabare mu kunyara cyangwa se ntibunahabe.

Iyi ndwara ishobora guterwa n’abantu ku giti cyabo igihe biteye imiti yo kugirango igihe cyo gushyukwa kibe kirekire, ibyo bikorwa kenshi n’abafite ikibazo cyo kudatinda, cyangwa se batanashyukwa namba.

Gukomereka k’umutsi wo mu gitsina: Ibituma uba utagishoboye gukamura amaraso aza mu gitsina mu gihe cyo gushyukwa.

Gushyukwa kudahagarara (kurengeje amasaha ane): Biba byatewe n’uko amaraso aba yaheze mu gitsina, kuribwa kuza nta kintu kibaye, kandi kugatinda hamwe no kuribwa kuza gutewe n’imibonano mpuzabitsina.

Igihe cyose umuntu yumvise afite ububabare budasazwe mu gitsina aba akwiye kwihutira kujya kwa muganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages