00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka ntarengwa umugore yabyariraho

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 19 December 2013 saa 10:47
Yasuwe :

Kubyara mbere y’imyaka 18 cyangwa nyuma y’imyaka 36, bishobora kugira ingaruka ku mugore zirimo no kuba yabyara umwana utuzuye cyangwa akabyara umwana wapfuye. Ubushakashatsi butandukanye ariko ntibuvuga rumwe ku myaka ntarengwa yo kubyariraho imbyaro ya mbere ku mugore mu gihe umugabo we atagira imyaka ntarengwa yo kubyariraho nubwo hari abavuga ko intanga z’umusaza zishobora kuvamo umwana utuzuye cyangwa ufite ibindi bibazo.
Ubusanzwe abagore bamwe babyara mbere cyangwa nyuma y’imyaka 18 (…)

Kubyara mbere y’imyaka 18 cyangwa nyuma y’imyaka 36, bishobora kugira ingaruka ku mugore zirimo no kuba yabyara umwana utuzuye cyangwa akabyara umwana wapfuye. Ubushakashatsi butandukanye ariko ntibuvuga rumwe ku myaka ntarengwa yo kubyariraho imbyaro ya mbere ku mugore mu gihe umugabo we atagira imyaka ntarengwa yo kubyariraho nubwo hari abavuga ko intanga z’umusaza zishobora kuvamo umwana utuzuye cyangwa ufite ibindi bibazo.

Ubusanzwe abagore bamwe babyara mbere cyangwa nyuma y’imyaka 18 bitewe n’impamvu zitandukanye. Mu kiganiro Dr Ngirabega Jean de Dieu, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo muri Minisiteri y’Ubuzima yagiranye na IGIHE; yatangaje ko ibyiza ari uko umugore yabyara hagati y’imyaka 18 na 36.

Dr Ngirabega ati “Dusanzwe tuzi ko iyo umugore abyaye munsi y’imyaka 18 haba hashobora kubaho ibibazo bitandukanye, kuko hari ibice by’umubiri biba bitarakura neza ndetse n’imyanya myibarukiro iba itarakomera. Kimwe n’uko nyuma y’imyaka 36 umugore ashobora guhura n’ibibazo birimo kubyara umwana upfuye cyangwa akabyara umwana utuzuye.”

Dr Ngirabega yakomeje avuga ko iyo umugore utwite agiye kwipimisha kwa muganga bamubaza imyaka afite n’imbyaro agiye kubyara, n’ibindi bibazo bitandukanye kugira ngo babone uko bamukurikiranira hafi. Iyo basanze ari munsi y’imyaka 18 cyangwa hejuru y’imyaka 36 bamwitaho by’umwihariko.

Umugabo nta myaka ntarengwa agira yo kubyariraho

Twabajije Dr Ngirabega niba n’umugabo afite imyaka ntarengwa yo kubyarariraho, asubiza agira ati “Kugeza ubu nta myaka iriho yo kubyariraho ku bagabo. Hajya habaho ubushakashatsi buvuga ko intanga z’umugabo ushaje zishobora kuvukamo umwana utuzuye (Malformation) ariko ntibiremezwa neza.”

Inyigo yakozwe n’inzobere zo mu gihugu cya Suède yagaragaje imyaka ntarengwa umugore agomba kubyariraho ntibimugireho ingaruka cyangwa ngo bigire ingaruka ku mwana. Bavuze ko ari imyaka 30. Impamvu abakoze iyi nyigo batanga ngo ni uko uburyo bw’ibinyabuzima nyababyeyi itangira gusaza ku myaka 30.

Urubuga rwa Terrafemina ruvuga ko iyi nyigo yashyizwe ku mugaragaro mu kanyamakuru kitwa ‘ Obstetrics & Gynecology’ igaragaza ko guhera ku myaka 34 umugore aba afite ibyago inshuro eshanu byo kubyara umwana utagejeje igihe, cyangwa kubyara umwana wapfuye.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuze ko basuzumye amadosiye y’abagore bagera kuri miliyoni bo mu bihugu bya Norvège na Suède bari hagati y’imyaka 25 na 29, hamwe n’abandi bari hagati y’imyaka 30 na 35.

Icyabatangaje ngo ni uko basanze itsinda ry’abagore bari hagati y’imyaka 30 na 34 bahuye n’ibibazo bitandukanye igihe bari batwite.

Ibi bikaba byaratangajwe na professeur Ulla Waldenström wayoboye iyi nyigo, ati ’’Nyababyeyi itangira gusaza mu myaka 30. Ni yo mpamvu imyaka ari ingenzi igihe cyose umugore yitegura gusama inda.’’

Waldenström yakomeje avuga ko mu buryo bw’ibinyabuzima igihe cyiza cyo kubyara bwa mbere ari hagati y’imyaka 20 na 30.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages