Mu gihe isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’inkondo y’umura, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe guteza imbere abaturage, Dr. Babatunde Osotimehin yibukije isi ko uyu munsi wizihijwe mu gihe abagore ndetse n’abakobwa babarirwa hagati ya miliyoni 2 n’eshatu bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere barwaye indwara y’inkondo y’umura, mu gihe nyamara iyi ndwara itakirangwa mu bihugu bikize ku isi.
Imibare igaragaza ko buri mwaka abantu bagera ku bihumbi 50 barwara indwara y’inkondo y’umura.
Nyamara nk’uko yakomeje abitangaza mu butumwa bwo kuzirikanwa kuri uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa buri mwaka ku wa 23 Gicurasi, ngo iyi ni indwara ishobora gukumirwa ntikomeze kwibasira abagore ndetse n’abakobwa, kuko iyo uyirwaye yitaweho uko bikwiye ashobora kuvurwa agakira.
Dr. Babatunde Osotimehin aboneraho kuvuga ko kuba abagore benshi bacyibasirwa n’iyi ndwara,cyane abo mu bihugu bikennye ku isi ari yo mpamvu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere ry’abaturage UNFPA rihora rikora ubukangurambaga aho rihamagarira abagore kwirinda inda zitateganyijwe.
Kuri iyi ncuro hizihizwa uyu munsi mpuzamahanga,Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye yaboneyeho guhamagarira abatuye isi gushyira imbaraga mu kurwanya iyi ndwara kuko kutayihagurukira ari “Ukuvutsa uburenganzira bwo kubaho abo bagore ndetse n’abakobwa.”



















TANGA IGITEKEREZO