Inzobere mu kuvura indwara zifata mu myanya ndangagitsina, Dr Jean-Marc Bohbot, avuga ko imyamya ndangagitsina y’abagore ikenera guhumeka by’umwihariko nijoro, bityo ngo si byiza kuyipfukirana.

Yagize ati “Imyanya ndangagitsina ikenera umwuka wo hanze kuko ubushyuhe butewe no kurara umuntu yambaye ikariso butuma udukoko twororoka ku buryo bwihuse, umuntu akaba yafatwa n’uburwayi ku buryo bworoshye. Ni byiza kureka icyo gice kigahumeka.”

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Femmes actuelle, ikomeza ivuga ko nubwo atari byiza kurarana ikariso ngo biba bibi kurushaho ku bararana izifite umwenda unyerera kuko zongera ubushyuhe ari bwo ndiri yo kororoka kwa mikorobe.

Bakomeza bavuga ko kurarana umwenda w’imbere bishobora gutuma umuntu ababuka mu myanya ndangatsina, si ibi gusa kandi kuko ngo kudaha imyanya y’ibanga ubuhumekero bishobora gutuma igitsina kibura ububobere.

Inama batanga nuko mu gihe umugore agiye kuryama aba agomba kwambara umwambaro utamwegereye kandi utuma umubiri uhumeka.

Ab'igitsinagore bagirwa inama yo kutararana amakariso
Ab'igitsinagore bagirwa inama yo kutararana amakariso