Ibisindisha (Alcool/Alcohol) iyo bibaye byinshi mu mubiri bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu, harimo no kuba yarwara uburwayi butandukanye bukomeye. Inzobere mu bijyanye n’imirire (nutritionistes/ nutritionists ) zivuga ko umubiri w’umuntu utabonye alcool nta ngaruka bishobora kuwugiraho, nubwo benshi bakunze kuvuga ko abatanywa baba bagira ingaruka ku buzima bwabo kurusha abazinywa.
Hari zimwe mu ngaruka mbi za Alcohol ku mubiri w’umuntu iyo zibaye nyinshi, nkuko Machala Faustin ukuriye ishami ry’Imirire (In charge of Nutrition Desk) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge yabitangarije IGIHE.
Machala yatangaje ko umubiri w’umuntu utabonye alcool nta ngaruka byawugiraho. Ati "Mu mubiri iyo igogora rikora neza si ngombwa ko umubiri w’umuntu ukenera alcohol. Nta ngaruka n’imwe abantu batanywa ibintu bisembuye byabagiraho, ariko abanywa ibisembuye birenze urugero bibagiraho ingaruka zitandukanye.”
Dore zimwe muri izo ngaruka nk’uko bitangazwa na Machala.
1. Ingaruka ku mitekerereze: Alcool ishobora gutuma umuntu atekereza mu buryo bwihuse, ndetse ukanashyira mu bikorwa ibyo bitekerezo mu buryo bwihuse nta kwigarura, niyo byaba ari ibitekerezo bibi, aricyo benshi bita ko itera akanyabugabo.
2. Ingaruka ku bwonko: Alcool iyo yabaye nyinshi mu mubiri ishobora kwangiza uturema ngingo two mu bwonko twitwa ’’Neurones’’. Kugirango utu turemangingo dukore neza dukenera za vitamines zo mu bwoko B. kandi alcool uburizamo ikamurwa “absorption’’rya Vitamines B.
3. Ingaruka ku mwijima: Alcohol igira ingaruka 3 ku nyama y’umwijima, arizo hépatite, stéatose, na cirrhose. Iyi yanyuma ishobora kuvamo cancer y’umwijima.
4. Ingaruka ku rwagashya (pancreas): inzoga zishobora guteza iturika ry’inyama y’urwagashya aribyo bita "Pancréatites". Iyi ’’pancreatites’’ ishobora gutuma habaho ibibazo mu nzira y’igogora (troubles digestives) bikaba byavamo n’uburwayi bw’impiswi idakira (diarrhées chroniques) bikaba byavamo kandi uburwayi bwa diyabete ndetse na kanseri.
5. Inzoga zigira ingaruka ku gifu: Benshi mu banywi b’inzoga bagira uburwayi bw’igifu bakunze guterwa na zo, dore ko binazwi ko benshi mu bajya babasha kuzivaho babyibwirije, baba babitewe n’uburwayi bw’igifu.
6. Ingaruka ku mutima: Ku barwayi b’umutima , hari indwara zawo nyinshi baba baratewe no kunywa ku rugero rukabije ibisindisha.
7. Ingaruka ku buzima bwimyororokere: Bisanzwe bizwi ko nubwo inzoga zitera akanyabugabo muri byinshi birimo no kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, iyo bihindutse inzoga zikaba nyinshi mu mubiri, umubiri ubwawo utakaza ubushobozi bwo kubasha gushaka imibonano mu buryo karemano bwawo, bishobora no gutera uburemba.
Iyi nzobere mu bijyanye n’imirire, Machala Faustin, yakomeje avuga ko hari urugero ntarerwa rwa alcohol umuntu atagomba kurenza, bijyanye n’iyo umubiri uba ukeneye.
Ati: "Kubera ko kunywa inzoga biri mu mico karande y’abantu, kandi alcohol ikagira uruhare mu mibanire n’imigenzo karande y’abantu, ntabwo byoroshye kugira ngo irandurwe cyangwa se ibuzwe abantu burundu. Ni muri urwo rwego umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima (OMS) washyizeho umirongo ngenderwaho cyangwa se urugero kubijyanye n’ikoreshwa rya Alcohol."
Dore ingero ntarengwa zashyizweho na OMS mu ikoreshwa rya Alcohol
Umugabo ntagomba kurenza ibirahure 3 by’ibinyobwa bisembuye bingana na cl25 mu masaha 24.
Umugore ntagomba kurenza ibirahure 2 bya cl25 mu masaha 24.
Tubishize mu ngano ya alcohol icupa rimwe rya ’’primus’’ rya cl 75 ryaba rifite 7gr ya alcool .
Umugabo ufite ibiro 70 ( 70 kg) aba ashobora kunywa cl 75 za primus mu masaha 24, anywa buhoro buhoro.
Icyitonderwa: Mu myaka ya kera OMS yavugaga ko iyi ngano ari ingirakamaro (dose bénéfique) ariko ubu yahinduye invugo.
Kuri ubu ivugako iyi ngano ntacyo yangiza (dose non toxique) Ibi bivuze ko nta nyungu ku buzima wabona kuberako unywa gake uhubwo ako gake ntacyo kangiza ku buzima.
Machala agira ati: "OMS ivuga ko niyo umuntu yakubahiriza ibi bipimo, atagomba kubifata buri munsi, ahubwo yajya amara nibura iminsi ibiri mu cyumweru atanywa ibisindisha.’’


















TANGA IGITEKEREZO